skol
fortebet

Umudepite witeguraga kujya mu biruhuko muri Amerika yapfiriye mu mpanuka

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yaguye mu mpanuka y’imodoka we n’umugore we ubwo barimo kwitegura kwerekeza muri Amerika mu biruhuko.
Bishop Patrick Okabe,yahise apfira muri iyi mpanuka mu gihe umugore we yapfuye ajyanwe mu bitaro.
Aba bombi bari mu modoka ya V8 Land Cruiser yaje kugongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa Isuzu Fuso.
Iyi mpanuka yabaye aba bombi babura amasaha make ngo berekeze mu biruhuko n’umuryango wabo muri Amerika.
Nyina w’uyu mudepite akimara (...)

Nyina w’uyu mudepite akimara kumva aya makuru nawe ngo yahise apfa.

Iyi mpanuka ngo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho abayoboke be bavuze ko yigishije n’imbaraga kuri iki cyumweru atazi ko aribwo bwa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa