skol
fortebet

Umufana wa Man United yatanze umugore we ngo bamurarane iminsi ibiri nyuma yo gutsindwa intego

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi w’umupira w’amaguru ukomoka i Kakamega muri Kenya yaciye ibintu nyuma yo gutsindwa intego,akemera guha inshuti ye umugore we ngo amurarane amajoro abiri.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangaje, Willingie Wawish ufana Chelsea yahawe umugore na mugenzi we ufana Manchester United nyuma yo kumutsinda ku ntego bari bagiranye.

Uyu mufana wa Man United yari yateze avuga ko aratanga umugore we akajya kurarana n’uyu mufana wa Chelsea ikipe ye niramuka itsinzwe na Crystal Palace.

Ibintu byabaye bibi ku mufana wa Man United,kuko Crystal Palace yatsinze umukino igitego 1-0, cyatsinzwe na Joachim Andersen ku munota wa 25.

Ibi byatumye yemera gukora ibyo yari yiyemeje, atanga uyu mugore we kuri uyu mufana wa Chelsea wari wemeje ko byanga byakunda Manchester United itsindwa uyu mukino wa Premier League.

Ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga, Wawish yitereye mu kirere mu gihe inshuti ye yisanze mu bihe bitoroshye.

Wawish yagize ati: "Namubwiye mbere ko Man U izatsindwa ariko arabihakana. Reka mwigishe isomo mu nzira igoye".

Amafoto yashyizwe kuri facebook yerekana uyu mufana watsinzwe afashe icyapa cyemeza ko yarinze ijambo rye nyuma yo gutsindwa iyi ntego.

Icyapa cyari cyanditseho ngo: "Ngiye guha umugore wanjye ku mugaragaro umufana wa Chelsea nyuma yo gutsindwa intego yanjye."

Ntabwo higeze hatangazwa icyo uyu mufana wa Chelsea we yari yatanze ndetse n’amazina y’uyu mufana wa Man United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa