skol
fortebet

Umufana yafashwe n’ibise ari mu gitaramo cya Pink

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umufana yafashwe n’ibise ari mu gitaramo cy’umuhanzi Pink i Sydney muri Australia,birangira gihagaze ho gato.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi yahagaritse igitaramo cye kuri Stade ya Allianz nyuma yuko abitabiriye igitaramo bamuhamagaye bamubwira ko umubyeyi utwite yafashwe n’inda.

Umuganga yahise yerekeza kuri uyu mugore maze bamusohora muri stade mu kagare k’abamugaye, apepera abantu.

Pink yarimo kuririmba ‘Our Song’ ubwo yamenyeshwaga aya makuru kuri stage. Pink yagize ati: "Ese ni Alecia cyangwa Alex ugiye kuvuka nonaha?",yavugaga amazina ye bwite Alecia Beth Moore.

Yakomeje ati: "Ndumva tutagomba kubireba.Umuntu wese akwiye ubuzima bwite!.

Nta wundi mwana yari afite, sibyo? Umwana ari hano? Oya? Nibyo.Yahise avuga cyane ati "Congratulations!”.

Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko yakomeje agaragaza ko yatunguwe nuko Our Song’ ari yo yabikoze. Ati: "Natekerezaga ko yari kuba nka ‘Get the Party Started’ cyangwa ‘Never Gonna Not Dance Again’,avuga indirimbo ze.

Yakomeje agira ati: "birashimishije", yifurije uwo mubyeyi amahirwe,akomeza igitaramo. Ati: “Biraba byiza!”

Iki nicyo gitaramo cya mbere Pink yakoreye muri Australia mu myaka hafi itandatu ishize.

Umugabo wa Pink, Carey Hart hamwe n’abana babo bombi, Willow na Jameson, bari kumwe n’uyu muhanzikazi ubwo yageraga muri iki gihugu mu cyumweru gishize, mbere y’igitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa