skol
fortebet

Umugabo n’umugore bakoze agashya bajya kwisezeranya mu misozi mu kwirinda Covid-19 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore we bo mui Leta ya Colorado muri US bakoze agashya ubwo bazamukaga imisozi miremire bajya kwisezeranya nta wundi muntu bari kumwe uretse ubafotora mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ibihugu bihagarikiye ibyo gusezeranya abantu benshi mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Dr Monifa Seawell n’umugabo we Wyatt Jefferies bakoze agashya burira umusozi muremure wa Colorado bonyine aba ariho bajya gusezeranira.

Aba bombi bahisemo kurira uyu musozi ntawe babwiye yaba inshuti zabo n’imiryango yabo ngo babaherekeze.

Bakimara kugera ku gasongero k’uyu musozi,aba bombi bahise bafata inzandiko ziriho amasezerano yabo bayasoma mu ijwi riranguruye barangije barasomana barataha.

Nkuko Dr Seawell yabivuze,itegeko muri Colorado rivuga ko umugabo n’umugore bemerewe kwishyingira nta muyobozi cyangwa undi ubishinzwe uhari.

Dr Seawell yagiye kuri Twitter ye asangiza amafoto y’ubu bukwe bwabo inshuti ze n’abavandimwe.Yvuze ko batangiye kurira iyi misozi saa kumi za mu gitondo bagera ku gasongero hakonje cyane.

Aba bombi bafotowe na gafotozi kabuhariwe witwa Sheena Shahangian wanakurikiranye uyu muhango wose.

Imwe muri aya mafoto yagaragaje uyu mugabo n’umugore bari gusoma amasezerano yabo inyuma yabo hagaragara imisozi myiza cyane.

Uyu muganga w’abagore, Dr Seawell,yavuze ko kugira ngo akomeze gushyuha,inyuma y’ikanzu y’ubukwe yari yambaye imyenda ikomeye,amasogisi akomeye ndetse n’inkweto zidasanzwe zo muri Colombia n’amakoti akomeye.

Dr Seawell yavuze ko bahisemo gusezeranira ku musozi kubera ko bifuzaga gukora ibidasanzwe bikorwa ndetse bituma babasha kubona ubwigenge.

Ati “Twifuzaga gutangirira ubuzima bwacu twembi kure cyane y’urusaku ndetse n’icyifuzo cyo kugera kure mu buzima bwacu.Gusezerana twenyine nta muhamya uhari nicyo kintu cyiza kandi kinoze kandi kirimo impinduramatwara twagombaga gukora.”

Yakomeje ati “Twateguye itariki y’ubukwe,dushaka udufasha mu bukwe bwacu,dukodesha ahantu ndetse ngura n’ikanzu ariko COVID-19 ihita yaduka muri USA.Twahise twumva ko tudakwiriye guhuruza abo dukunda ngo bashyire ubuzima bwabo mu kaga baze mu bukwe bwacu icyorezo kimeze nabi.Twahisemo kubukora twembi.”

Uyu mugore yavuze ko iki gitekerezo bakimara kukigeza ku miryango yabo yabashyigikiye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa