skol
fortebet

Umugabo wari umaze imyaka 17 yaraburiwe irengero yagarutse iwe bibyarira akaga uwinjiriye umugore we

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage b’ahitwa Lurambi mu ntara ya Kakamega muri Kenya batunguwe cyane ubwo umugabo bari bazi ko yapfuye yagarukaga mu rugo iwe nyuma y’imyaka 17 yaraburiwe irengero byatumye umugore yasize yirukana uwari waramwinjiriye.
Abaturanyi b’uyu mugabo witwa Boniface Moi Muyeshi w’imyaka 47, bakoze ibirori bidasanzwe ubwo uyu mugabo yari atashye iwe nyuma y’imyaka 17 yaraburiwe irengero
Umwe mu baturage yabwiye Citizen Digital dukesha iyi nkuru ati "Yagiye i Nairobi muri 2006.Yataye umuryango we (...)

Sponsored Ad

Abaturage b’ahitwa Lurambi mu ntara ya Kakamega muri Kenya batunguwe cyane ubwo umugabo bari bazi ko yapfuye yagarukaga mu rugo iwe nyuma y’imyaka 17 yaraburiwe irengero byatumye umugore yasize yirukana uwari waramwinjiriye.

Abaturanyi b’uyu mugabo witwa Boniface Moi Muyeshi w’imyaka 47, bakoze ibirori bidasanzwe ubwo uyu mugabo yari atashye iwe nyuma y’imyaka 17 yaraburiwe irengero

Umwe mu baturage yabwiye Citizen Digital dukesha iyi nkuru ati "Yagiye i Nairobi muri 2006.Yataye umuryango we ntihagira uwongera kumubona.

Abaturage bamugaruye mu rugo bamuteruye ndetse banamuririmbira kuko benshi bari bazi ko yapfuye.Aba bakoze umuhango gakondo banabaga intama mu kumwakira.

Ibyishimo by’uyu mugabo ntibyatinze kuko yahise yakira amakuru ko umugore we yasize, yashatse undi mugabo ndetse babyarana undi mwana.

Umwe mubo bafitanye isano yagize ati "Twaketse ko yaguye mu mvururu zakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007/2008."

Umugore wa Muyeshi witwa Agripina Mulupi yavuze ko yagowe cyane no kurera abana batatu yamusigiye byatumye ashaka undi mugabo umufasha.

Icyakora yavuze ko kubera ko uyu mugabo we yagarutse aratandukana n’uyu wamwinjiriye bagasubirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa