skol
fortebet

Umugabo yabohewe mu ishyamba n’umugore bari basezeranye guhura bagasambana

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi bo mu mujyi wa Bueckburg mu Budage barimo gukora iperereza ku byabaye aho umugabo w’imyaka 51 yasizwe abohewe mu ishyamba n’umugore bahuriye kuri interineti.

Sponsored Ad

Abayobozi babwiye ibiro ntaramakuru AP ko ibyabaye byari mu mukino w’imibonano mpuzabitsina wagenze nabi. Uyu mugabo ngo yaba yaraboshywe n’uyu mugore nyuma yo guhurira muri iryo shyamba.

Bivugwa ko uyu mugore yakiriye telefoni agenda mu buryo butunguranye, asiga uwo mugabo amerewe nabi.

Polisi yagize ati: "Umugabo w’imyaka 51 yabwiye abapolisi ko yari afite ikintu gikata yiteguye ibihe bibi nk’ibi ariko asa nkaho yasuzuguye ubuhanga bwo kuzirika (bw’uyu mugore)bwatumye atabasha kugera ku cyuma."

Uyu mugabo ku wa gatatu ushize nibwo yarokowe n’umukinnyi w’amagare n’umuhigi, bumvise induru ye bakaza kumureba.

Yavumbuwe yambaye byuzuye ariko aboshye cyane n’imigozi.

Icyakora uyu mugabo ngo yanze guha abapolisi amakuru n’umwirondoro w’uyu mugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa