skol
fortebet

Umugabo yafashwe ari gusambanya umugore w’abandi ahita yicwa

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gace ka Gachuba gaherereye mu Ntara ya Nyamira yo muri Kenya, umugabo w’imyaka 60 uzwi ku izina rya Nyakundi biravugwa ko yishwe nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’undi mugabo.
Bivugwa ko nyakwigendera yafashwe ari gusambana n’umugore wubatse ufite imyaka 25 ariko umugabo we abafashe ntiyihangana ahita amwica.
Ukekwaho ubwicanyi yitwa Robert Omwoyo ngo yasanze umugore we ari gusambana n’uyu mugabo mu nzu ye ahagana saa muani n’igice z’urukerera.Mu guhangana n’uyu mwinjira, Robert ngo (...)

Sponsored Ad

Mu gace ka Gachuba gaherereye mu Ntara ya Nyamira yo muri Kenya, umugabo w’imyaka 60 uzwi ku izina rya Nyakundi biravugwa ko yishwe nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’undi mugabo.

Bivugwa ko nyakwigendera yafashwe ari gusambana n’umugore wubatse ufite imyaka 25 ariko umugabo we abafashe ntiyihangana ahita amwica.

Ukekwaho ubwicanyi yitwa Robert Omwoyo ngo yasanze umugore we ari gusambana n’uyu mugabo mu nzu ye ahagana saa muani n’igice z’urukerera.Mu guhangana n’uyu mwinjira, Robert ngo yihaniye nabi birangira yishe Nyakundi.

Umugore ushinjwa gusambana na we ngo yahise ahunga uburakari bw’umugabo we asiga uwo basambanaga mu mazi abira.

Nyakundi ngo yari asanzwe atuye mu gace ka Bonyunyu, umudugudu wa Riabagaka.

Nyuma yo gukora iki gikorwa cy’ubwicanyi, Robert yahise ajya kuri polisi ya Keroka kwirega.

Ibitekerezo

  • Kwihanira nibibi,ariko abagore nabagabo bisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa