Kigali

Umugabo yafashwe ari gusambanyiriza mu modoka umukobwa w’umugore wa kabiri bashyingiranwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 August 2019 Yasuwe: 6065

Umugabo w’imyaka 45 witwa Dany Chungu ukomoka ahitwa Mindolo mu mujyi wa Kitwe wa 3 mu bunini muri Zambia,yafashwe ari gusambanyiriza mu modoka umukobwa w’umugore we wa kabiri bashyingiranywe ahita ajyanwa ku biro bya polisi.



Mu ijoro ryo kuwa 09 Kanama uyu mwaka nibwo uyu mugabo witwa Chungu yafashwe ari gusambanyiriza mu modoka uyu mukobwa witwa Sinevia wabyawe n’umugore wa kabiri yashatse.

Aba bombi bafashwe n’abagenzi banyuze ku modoka barimo barungurutse babona bambaye ubusa,ibintu byakomeye niko guhita babasohora igitaraganya babajyana ku biro bya polisi barafungwa.

Amakuru aravuga ko uyu aba bantu bombi bamaze igihe kinini basambana ndetse ngo umwana w’imyaka 4 uyu mukobwa aherutse kuvuga ko yabyaranye n’umukunzi we ari uw’uyu mugabo wa nyina bafashwe bari gusambana.

Umugore wa Chungu akimara kumva ko yafashwe ari gusambanya umukobwa we yahise yitura hasi ata ubwenge bamuterura bamujyana kwa muganga aho bamusanganye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Bimaze kuba umuco muri Zambia ko abagabo basambanya abakobwa b’abagore bashatse bakabagira abakeba b aba nyina.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ubusambanyi bukorwa na millions nyinshi ku isi.Nicyo cyaha kizarimbuza abantu benshi kurusha ibindi.
    Byerekana ukuntu abantu basuzugura Imana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo yakase amatwi umugore we amuziza kumuca inyuma

Umunya Kenya witwa Joseph Simiyu Wafula yatawe muri yombi ashijnjwa...
14 November 2019 Yasuwe: 2874 0

Umugabo n’abagore be 28 bafite abana 111 akaba agiye gushaka undi...

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka 53 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu...
14 November 2019 Yasuwe: 3875 1

USA :Inka 3 zatwawe mu nkubi y’umuyaga zabonetse ari nzima

Inka eshatu zari zatwawe zikava ku kirwa cyo muri leta ya Carolina...
14 November 2019 Yasuwe: 3139 0

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yatewe Inda na musaza we w’imyaka...

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, byagaragaye ko atwite...
13 November 2019 Yasuwe: 4709 0

Umugabo wo muri Kenya yatunguye benshi nyuma yo kwiburanira mu rukiko...

Umugabo wo muri Kenya witwa William Okumu yabonye ubwigenge nyuma yo...
13 November 2019 Yasuwe: 5348 0

Umukobwa w’imyaka 19 yabyariye mu kabyiniro mu masaha y’urukerera

Umukobwa wari waraye mu kabyiniro atwite,yatunguwe n’ibise mu masaha ya saa...
13 November 2019 Yasuwe: 3491 0