skol
fortebet

Umugabo yafatanwe igikapu kirimo inyamaswa isa n’ingona ku kibuga cy’indege

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Budage bwatangaje ko basanze ingona [alligator] yihariye mu ivarisi y’umucuruzi w’umunyamerika ku kibuga cy’indege cya Munich mu kwezi gushize.
Ibiro bya gasutamo bya Munich byavuze ko iyi alligator ifite uruhu rwihariye [albino] ifite uburebure bwa santimetero 91 ubu ifite ubuzima bwiza kandi ko yitaweho, nk’uko byatangajwe na Insider ku ya 13 Ukwakira.
Abakozi b’ikibuga cy’indege babonye iyi alligator ubwo bashyiraga iyi valisi muri scaneri [ X-ray (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Budage bwatangaje ko basanze ingona [alligator] yihariye mu ivarisi y’umucuruzi w’umunyamerika ku kibuga cy’indege cya Munich mu kwezi gushize.

Ibiro bya gasutamo bya Munich byavuze ko iyi alligator ifite uruhu rwihariye [albino] ifite uburebure bwa santimetero 91 ubu ifite ubuzima bwiza kandi ko yitaweho, nk’uko byatangajwe na Insider ku ya 13 Ukwakira.

Abakozi b’ikibuga cy’indege babonye iyi alligator ubwo bashyiraga iyi valisi muri scaneri [ X-ray scaner]. Iri tangazo rivuga ko abashinzwe umutekano bahamagaye abashinzwe za gasutamo n’ubuvuzi bw’amatungo, babohora inyamaswa.

Ikinyamakuru cyitwa Süddeutsche Zeitung cyo mu mujyi wa Munich, kivuga ko iyi alligator yari yahambiriwe, hacibwa akantu gato kuri iki gikapu kugira ngo ihumeke. Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ngo ubuzima bw’iyi nyamaswa bwari mu "kaga gakomeye" byatumye veterineri ategeka ko babanza kuyivura.

Abategetsi b’Ubudage batangiye gukurikirana uyu mugabo w’imyaka 42 wagendanaga iyi alligator aho ashinjwa kuba yararenze ku mategeko arengera inyamaswa.

Süddeutsche Zeitung yatangaje ko uyu mugabo yemerewe kwerekeza aho yajyaga muri Singapore - ariko asabwa bwa mbere gutanga ingwate na telefoni ye igendanwa i Munich.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa