skol
fortebet

Umugabo yahaye igihano kibabaje cyane umwana we amushinja kwiba

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Misiri yababaje benshi kubera igihano cyuzuye ubugome yahaye umwana we ubwo yafataga amaboko ye ayazirikira inyuma ku giti arangije amusiga ubuki kugira ngo inzuki zize zimurye.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’imyaka 7 witwa Muhammad D yahawe iki gihano kibi by’indengakamere na se nyuma yo gushinjwa ubujura.

Se w’uyu mwana w’imyaka 34 yavuze ko ashaka kumuha isomo niko kumuzirikira amaboko inyuma hanyuma ku giti arangije amusiga ubuki kugira ngo inzuki zimwuzureho zimudwinge.

Uyu mugabo yarenze kuba umugome aba ruharwa kuko yafashe uyu mwana arangije amushyira hejuru y’inzu ye.

Nubwo hatavuzwe igihe uyu mwana yamaze hejuru y’igisenge cy’inzu y’iwabo gusa inzuki n’imibu zamwuzuyeho ziramurya cyane ko atanashoboraga kuzirukana kuko yari azirikiye inyuma.

Ibinyamakuru byavuze ko nyina w’uyu mwana w’imyaka 29 yarakajwe cyane n’iki gihano cy’umwana we bituma ahamagara abashinzwe umutekano ngo bamutabare hanyuma amufotora amafoto menshi kugira ngo aze kuyifashisha arega umugabo we.

Kuwa 25 Gicurasi nibwo uyu mugabo utuye ahitwa Shebin El Qanater yafunzwe azira guhohotera umwana we.

Uyu mugore yari yarahunze uyu mugabo we bahoraga bashwana ariyo mpamvu yahishuye ko yahohoteye uyu mwana we mu rwego rwo kumwihimuraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa