skol
fortebet

Umugabo yarokotse by’igitangaza nyuma yo kumara ukwezi yaraburiye mu ishyamba rya Amazon

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yatangaje intambara ikomeye yarwanye kugira ngo akomeze kuba muzima nyuma yo gutakara mu ishyamba rya Amazon yamazemo ukwezi akwepana n’inyamaswa z’inkazi.
Bwana Jhonattan Acosta w’imyaka 30,yatandukanye n’inshuti ze ubwo barimo guhiga mu ishyamba rya Amazon muri Bolivia kuwa 25 Mutarama uyu mwaka.
Uyu mugabo ngo yagerageje kurokoka inyamaswa z’inkazi za Jaguars hanyuma abeshwaho n’udukoko ndetse ngo yanywaga amazi y’imvura yafataga akoresheje urukweto rwe.
Uyu yavuze ko muri iyi nzira (...)

Uyu yavuze ko muri iyi nzira y’umusaraba yabayeho,yatakaje ibiro 17 mu kwezi kumwe gusa.

Bwana Jhonattan yakoze iby’ubutwari kuko yaje kuvunika akagombambari ubwo yari amaze iminsi ine abuze hanyuma akabasha kwirwanaho.

Yarishimye cyane ubwo yabonekaga kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,ubwo abamushakaga bamwumvise avuza induru ngo ’mumbabarire munkure hano’.

Yabwiye ibinyamakuru ati "Biteye ubwoba.Ntabwo nakwizera ko abantu banshatse igihe kinini.

Naryaga udukoko.Ntushobora kwizera ibyo nakoze byose ngo mbashe kurokoka iki gihe cyose.Ndashimira Imana mbikuye ku mutima kuko yampaye ubuzima bushya.

Jhonattan yafashe umwanzuro wo guhagarika guhiga hanyuma agatangira gukora indirimbo zihimbaza Imana.

Umuryango we wavuze ko batarabasha kumenya uko yabuze,kuko ngo batahise bamuhata ibibazo kubera ko atari ameze neza.

Horacio Acosta yabwiye ikinyamakuru cyo muri Bolivia cyitwa Página Siete ati:"Umuvandimwe wanjye yambwiye ko ubwo yavunikaga akagombambari ku munsi wa kane,yatangiye kugira ubwoba burenze.

Yari asigaje isasu rimwe mu mbunda ye kandi ntiyashoboraga kugenda,ntabwo yatekerezaga ko hari uwamushaka."

Iryo sasu rimwe ngo yarikoresheje akanga inyamaswa zari zimwegereye ndetse ngo ubwo bamubonaga yari yihishe mu gihuru.

Polisi yiteguye guhata ibibazo abahigi bane bari kumwe n’uyu mugabo kugira ngo bamenye uko yabuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa