skol
Kigali
startimes

Umugabo yashyingiranwe n’abakobwa b’impanga bari baranze gutandukana [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 January 2021 Yasuwe: 8874

Umugabo wo muri Nigeria yemeye gushyingiranwa n’abakobwa babiri b’impanga bari bararahiye gushyingiranwa n’abagabo batandukanye aho bavugaga ko batashobora kubaho batari kumwe.


Nkuko amafoto n’amshusho yakwirakwijwe kuri Twitter abigaragaza,uyu mugabo yakoze ubukwe n’aba bakobwa bombi nyuma yo kwemera kubatunga mu rugo rumwe cyane ko ngo kuva mu bwana bwabo batigeze batandukana.

Aba bakobwa bagaragaye mu bukwe bambaye imyenda isa ndetse bose bafashe uyu mugabo wemeye kubashaka uko ari babiri.

Aba bakobwa bari mu byishimo byinshi cyane ko ubwo babyinaga ku munsi mukuru wabo uyu mugabo yabanyanyagizagaho amafaranga.

Icyakora umwe muri aba bakobwa yari atwite kuko inda ye yari nini ku buryo bugaragarira buri wese.

Si ubwa mbere muri Afurika abakobwa b’ impanga bashatse umugabo umwe kuko muri 2018, mu gihugu cya Cote d’ Ivoire abakobwa b’impanga bafite imyaka 24 y’ amavuko barongowe n’ umugabo umwe nk’ uko bayifuzaga.

Ubukwe bwabo babereye mu musigiti wa Karpala mu mujyi wa Ouagadougou hafi y’ iwabo.

Ntawigeze adushyiraho agahato ko kurongorwa n’ umugabo umwe, niko umwe muri izi mpanga yavuze,. Ati “Turishimye cyane kubwo kurongorwa na Salim, kuko ni inzozi twakuranye kurongorwa n’ umugabo umwe”

Umwe muri izi mpanga yagize ati “Hashize umwaka menyanye na Salim. Nahise mumenyesha ko turi impanga kandi twifuza kurongorwa n’ umugabo umwe.”

Uyu mukobwa Saadia wamaze guhinduka umugore wa Salim yavuze ko Salim yamusubije ko nta kibazo azabarongora bombi.

Yongeyeho ati “Turakundana uko turi batatu tuzasangirira hamwe umunezero”.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 yarize cyane kubera ko nyina yanze ko...

Umwana w’umuhungu utavuzwe amazina ye n’aho akomoka akomeje guca ibintu ku...
25 January 2021 Yasuwe: 6104 0

Umugore yanize umwana we arapfa ari kugerageza kumurutsa amadayimoni

Umugore wo mu gace kitwa Kirinyaga mu gihugu cya Kenya yakoze amahano ubwo...
25 January 2021 Yasuwe: 4067 0

Umusore bamukoreye agashya akorerwa Groom Shower bamuha ibirongoranwa...

Bimenyerewe ko umukobwa ugiye gukora ubukwe abakobwa b’inshuti ze hamwe...
25 January 2021 Yasuwe: 6360 0

Umugabo yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 2 abisabwe n’umupfumu ngo...

Umugabo witwa Jonathan Mwewa ukomoka ahitwa Kanyama muri Zambia yatawe muri...
21 January 2021 Yasuwe: 5836 0

Umugore yakubise itafari mu myanya y’ibanga y’umugabo we bimuviramo...

Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 6312 0

Ruhango: Umuforomo arashinjwa gusambanya umugore wari uje kwivuza

Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 6031 0