skol
Kigali
startimes

Umugabo yatwitse igice cy’inzu ye ashaka kwica n’isazi

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 September 2020 Yasuwe: 1207

Umugabo wo mu Bufaransa yatwitse igice cy’inzu ye mu gihe yageragezaga gukubita ngo yice isazi.


Uwo mugabo w’ikigero cy’imyaka 80 yari agiye gufata ifunguro rye rya nimugoroba, ariko isazi yariho igendagenda aho nayo ishaka gufata ibyayo kuri iryo funguro, imutera umujinya.

Yafashe agakoresho kaba kifitemo ingufu nkeya z’amashanyarazi (electric racket) kagenewe kwica utu dusimba atangira kugerageza gukubita iyi sazi.

Ku bw’ibyago icupa rya gazi (gas) batekesha ryari ryagize ikibazo cyo gusohora gazi aha mu nzu ye iri i Dordogne mu majyepfo y’Ubufaransa.

Kugongana kwa gazi n’ako gakoresho yariho ashaka kwicisha isazi byahise bitera guturika, igikoni cyose kirashya n’igisenge cy’inzu ye kirangirika.

Ibinyamakuru byo muri aka gace bivuga ko, uyu mukambwe yagize amahirwe akahava amahoro kuko yahiye byoroheje ku kiganza, gusa nta uzi niba iyo sazi yo yararokotse.

Uyu mugabo yahise acumbikirwa ahantu hakambika abantu mu gihe umuryango we uri gusana ibyangiritse kubera urugamba n’isazi rwakongeje impanuka ya gazi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukozi wo mu rugo yateye inda abana b’abakobwa 3 bavukana b’aho yakoraga...

Umugabo wakoraga akazi ko gukorera ubusitani mu rugo rumwe rwo mu ntara ya...
24 November 2020 Yasuwe: 17295 0

Umukire Pretty Mike yaciye ibintu ubwo yatahaga ubukwe ari kumwe n’abakobwa...

Umugabo witwa Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane muri Nigeria nka Pretty...
24 November 2020 Yasuwe: 4210 0

Umugabo yatanze akayabo k’amadolari kugira ngo ase n’imbwa yaciye ibintu...

Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bikunze kwandika ku nkuru...
24 November 2020 Yasuwe: 7397 0

Umugabo yakubitiye pasiteri w’Abangilikani mu iteraniro amuziza ikintu...

Ku cyumweru gishize,umugabo witwa Leonard Mwale w’imyaka 62 ukomoka ahitwa...
24 November 2020 Yasuwe: 6805 0

Umugabo yarwaniye n’ingona mu mazi ayambura imbwa ye yari igiye kurya...

Umugabo witwa Richard Wilbanks w’imyka 74 yaciye ibintu hirya no hino kubera...
23 November 2020 Yasuwe: 6287 0

Ku myaka 17 gusa yakoze Drone ya mbere akaba agejeje kure n’umugambi wo...

Umunyeshuri David Opateyibo wo muri Nigeria, yari afite imyaka 17 y’amavuko...
22 November 2020 Yasuwe: 2714 0