skol
fortebet

Umuganga yasambanyije umugore wamwitabaje ngo amuvurire mu rugo rwe

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuganga witwa Trevor Finnerty ukomoka mu gace ka West Midlands mu Bwongereza yakoze amahano ubwo yasambanyaga umugore wamuhamagaye ngo aze kumuvurira mu rugo rwe.

Sponsored Ad

Uyu muganga ukora kuri Ambulance ufite umugore n’abana,yakoze amahano asanga uyu mugore iwe aho kumuvura atangira kumukorakora no kumusambanya none yatawe muri yombi.

Uyu musaza yasambanyije umurwayi wamwitabaje ngo ajye kumuvurira iwe

Uyu mugabo umaze imyaka 30 ari umuvuzi,yasanze uyu mugore mu rugo rwe,aho kumuvura aramusambanya byatumye uyu mugore ahita ahamagara abapolisi bajya guhata uyu musaza ibibazo.

Uyu Trevor Finnerty yabwiye urukiko ko uyu mugore yamutuburiye amusaba kujya kumuvura kandi yari ashaka umugabo umusambanya byatumye nawe agwa muri uwo mutego mutindi.

Nyuma yo kwiregura uyu mugabo watangiye akazi ko kuvura mu mwaka wa 1982,yahise ahagarikwa burundu nyuma y’aya mahano yakoze mu mwaka washize.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo yari aziko uyu mugore afite ikibazo cy’ihungabana ndetse atameze neza birangira amukoresheje imibonano mpuzabitsina arangije amwoherereza ubutumwa bugira buti “Ese wishimiye serivisi wahawe.”

Trevor wasambanyije umurwayi

Uyu mugore akimara kwakira ubu butumwa yahise ahamagara abapolisi ababwira ko umuganga witwa Trevor yamusambanyije gusa ntiyavuga ko yamufashe ku ngufu byatumye uyu mugabo agirwa umwere gusa ahagarikwa burundu ku kazi kubera ubunyamwuga buke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa