skol
fortebet

Umugeni yafashwe n’igise ubwo yabyinaga yishimira umunsi w’ubukwe

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugeni wo mu gihugu cya Nigeria yafashwe n’igise ubwo yabyinaga n’inshuti ze ndetse n’abakwe bishimira umunsi w’ubukwe wabo wari wagenze neza mu gihe kingana n’amasaha 10 y’umunsi.
Umugeni witwa Dannie Mountford w’imyaka 19 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we bamaranye igihe mu rukundo ariko utatangajwe amazina.Yafashwe n’igise atunguwe ubwo yari imbere y’abakwe n’abitabiriye ubukwe bwabo.
Yabyinaga ari kumwe n’abavandimwe be, abo mu muryango w’umugabo we ndetse n’abandi bitabiriye ubukwe.Nyuma (...)

Sponsored Ad

Umugeni wo mu gihugu cya Nigeria yafashwe n’igise ubwo yabyinaga n’inshuti ze ndetse n’abakwe bishimira umunsi w’ubukwe wabo wari wagenze neza mu gihe kingana n’amasaha 10 y’umunsi.

Umugeni witwa Dannie Mountford w’imyaka 19 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we bamaranye igihe mu rukundo ariko utatangajwe amazina.Yafashwe n’igise atunguwe ubwo yari imbere y’abakwe n’abitabiriye ubukwe bwabo.

Yabyinaga ari kumwe n’abavandimwe be, abo mu muryango w’umugabo we ndetse n’abandi bitabiriye ubukwe.Nyuma yo kubona ko umugeni atangiye gutaka muri ubwo bukwe, bihutiye kumujyana kwa muganga maze aza kubyara mu gihe gito.

Nyuma yo kubyara,umwana yahise ahabwa izina rya Jasmine nk’uko ikinyamakuru Naija.com cyabitangaje.Ngo uyu mugeni yafashwe n’igise ku nshuro ya kabiri abyinana n’umugabo we.

Umugeni n’umusore biyemeje kurushinga

Yagize ati “Kuri iyi nshuro nabyinanaga n’umugabo wanjye mushya icyakurikiyeho ni ukubyara agakobwa , byantunguye ariko n’ikintu nta kwibagirwa ku munsi w’ubukwe bwanjye , nzahora mbyibuka kuko ntibisanzwe.”

Mbyina numvise ikintu kimanuka mu maguru nkuramo ivara ariko byari byarangiye .”

Uyu mugeni kandi yavuze ko akimara gufatwa n’igise yihutanwe kwa muganga nka saa yine n’igice z’ijoro bamujyana ku bitaro n’abo mu muryango we ndetse n’abandi.Ngo icyo gihe Dj yakomeje gukina umuziki bamwe barya abandi banywa.Yavuze gato y’ubukwe itakaswe bitewe n’uko mu gihe cyo kuyikata yahise afatwa n’igise.

Yavuze ko kuva ku bitaro bagana mu rugo ibyabo byahindutse kuko ubu bamaze kuba ababyeyi imbere y’imiryango yabo aho yanavuze ko umwana wabo w’umukobwa yavutse neza kandi ameze neza ‘jasmine ubu ameze neza turasubira mu rugo turi ababyeyi kandi twishimye.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa