skol
fortebet

Umugeni yatandukanye n’umugabo bakiri mu birori by’ubukwe bapfuye umutsima

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ntabwo abantu bose bakunda imigenzo gakondo ibera mu bukwe aho hari uduce two ku isi umukwe n’umugeni basigana umutsima wabigenewe mu isura.

Sponsored Ad

Umugeni umwe utavuze igihugu akomokamo n’imyirondoro ye yavuze ukuntu urugo rwe rwasenyutse ku munsi w’ubukwe kubera ko uwari ugiye kumubera umugabo yamusize uyu mutsima mu maso.

Uyu mugore yavuze ko atakunze icyo gikorwa kuburyo yasize umugabo we mu bukwe ahita yigendera akimara kubimukorera.

Mu nyandiko yakunzwe na benshi ku rubuga ruzwi cyane rwa Reddit yise “Ese ndi igicucu", uyu mugore yasobanuye ko yari afite “amateka mabi ku byo gusigana umutsima [cake] mu maso kw’abantu” kandi umugabo we nawe ngo yari abizi.

Uyu mugeni yavuze ko igihe yari afite imyaka 17, nyina yashatse kumusunika ngo akubite isura ye mu mutsima w’amavuko kuko ngo wari umuco mu muryango.

Uyu wari umwangavu ngo ntiyashakaga kwangiza umusatsi n’ibirungo yari yisize, nuko agerageza kubyanga ariko nyina amwemeza kubikora uko byagenda kose.

Yakomeje ati: "Ubwo nazimyaga buji yanjye, mama yasunitse umutwe wanjye ngwa muri keke maze imwe mu mitako yari kuri keke inkata mu gahanga.

Ntabwo nagiye mu bitaro gusa,ahubwo navuye amaraso menshi. Isabukuru yanjye y’amavuko yarangiritse kandi nyuma y’aho sinavaga mu cyumba cyanjye. Mama aracyantuka kubera ibyo. "

Yakomeje, yandika ati: “Namubwiye [umukunzi we] ko nankorera ibintu nk’ibyo nzamureka. Yatangiye guseka, ariko nari nkomeje mu byukuri. Icyakora ntiyanyitayeho. "

Ku munsi w’ubukwe uyu mukwe ntiyigeze yumvira umuburo. Umugeni yaranditse ati: "Tugeze ku gice cyo gukata umutsima maze muhindukiriye,yafashe igice kinini cy’umutsima w’ubukwe bwacu akinkubita mu maso."

Abantu bose bari mu bukwe, harimo n’umuryango we, batangiye kumuseka.

Umugeni yahise agenda, yinjira muri Uber [taxi],abashyitsi n’umugabo we baramubwira ngo agaruke. Yacumbitse mu rugo rw’inshuti ye igihe yandikaga iyi nkuru yashyize kuri Reddit.

Yagize ati "Umuryango wanjye n’umuryango we bamaze iminsi bamereye nabi telefone yanjye, bavuga ko ndi kwigira umwana kandi umukunzi wanjye ari umugabo mwiza,ibyabaye byari urwenya gusa".

Avuga ko umugabo we na we yagerageje kumuvugisha ngo bavugane kandi amusabe imbabazi ariko ntabyo ashaka ndetse ko batazongera gusubirana.

Abantu benshi mu bitekerezo byabo bashyigikiye iki cyemezo cy’umugeni cyo gusiga umugabo we kuko ngo atubashye ibyifuzo bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa