Umugeni yazengurutse salle yabereyemo ubukwe bwe apfukamye kugira ngo ahe kwa sebukwe Keke
Yanditswe: Saturday 24, Feb 2024
Umugeni ari guca ibintu nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,azenguruka apfukamye mu cyumba cyabereyemo ubukwe ashyiriye abo kwa sebukwe umutsima [keke] wo kurya.
Muri videwo yafatiwe mu birori by’ubukwe, umugeni agaragara agenda apfukamye muri salle yabereyemo ubukwe bwe,ajyaniye umutsima wo kurya abo kwa nyirabukwe bari bategerereje ku meza yari ku rundi ruhande rwa salle.
Umugeni yafata keke mu kuboko kumwe ukundi kurwana no kuzamura ikanzu ye kugirango agere iwabo mu mwanya wo kwa sebukwe ngo abahe keke.
Icyagaragaye ni uko byamugoye,ariko yakomeje kugeza abigezeho,awuhereza nyirabukwe wamuhagurukije akamuhobera.
Abashyitsi bamurebaga ariko nta n’umwe wagize icyo amufasha.
Amaherezo,yageze ku meza yo kwa sebukwe bafata uwo mugati yazanye hanyuma baramuhagurutsa baranamuhobera.
Ayo mashusho agiye kurangira, umugeni yagaragaye apfukamiye umugabo we.
Bride crawls a distance to present cake to her in-laws in trending VIDEO pic.twitter.com/pl68cnCT7N
— DAILY POST 🇰🇪 (@TheKenyanPost) February 23, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *