skol
fortebet

Umugore n’umugabo batsindiye uburenganzira bwo kwita umwana wabo Lusiferi

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Dan na Mandy Sheldon bakomoka mu Bwongereza bateje akavuyo mu buyobozi basaba ko umwana wabo yakwitwa Luciferi irindi zina bita shitani ariko abashinzwe irangamimerere bakabyanga bavuga ko uyu mwana yazahura n’ibibazo kubera iri zina ribi.

Sponsored Ad

Ushinzwe irangamimerere ahitwa Chesterfield muri Derbyshire yavuze ko iri zina ribi rishobora kuzagira ingaruka mbi kuri uyu mwana rigatuma atabona akazi n’andi mahirwe kubera iri zina rya sekibi.

Uyu mugabo yabwiye aba babyeyi ko umwana wabo atazigera agira amahirwe mu buzima kubera iri zina rya sekibi ndetse yanga kumwandika.

Mu cyumweru gishize nibwo aba babyeyi bagiye kwandikisha uyu mwana wabo wa kane mu irangamimerere.

Dan w’imyaka 37 yabwiye The Sun uko bangiwe kwandikisha umwana wabo ati “Umugore ushinzwe irangamimerere yatubwiye ko umwana atazabona akazi ndetse nta n’umwarimu uzemera kumwigisha.

Nagerageje kumusobanurira ko tutari abanyedini ndetse mubwira ko mu kigereki Lucifer bisobanura uzana urumuri cyangwa “Igitondo” arabyanga.

Aba babyeyi bavuze ko batunguwe no kuba izina bashakaga guha umwana wabo ryarateje ikibazo kandi ryaragaragaye muri Bibiliya ya King James bwa mbere muri 1611.

Nyuma y’impaka ndende uyu mugore ushinzwe irangamimerere yemeye kwandika izina ry’ uyu mwana Lusiferi.

Ubuyobozi bwa Derbyshire bukimara kumenya iki kibazo bwagize buti “Turasaba imbabazi niba hari uwabangamiwe gusa n’inshingano z’abashinzwe irangamimerere bacu gusobanurira ababyeyi amazina amwe n’amwe bita abana babo batazi ubusobanuro bwayo.”

Muri 2013igihugu cya New Zealand cyasohoye amazina ababyeyi batemerewe kwita abana babo arimo Lusiferi,Kirisito na Mesiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa