skol
fortebet

Umugore ukora muri Morgue ngo yabyaranye n’ umurambo w’ umugabo w’ abandi

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ imyaka 26 y’ amavuko wo mu mujyi wa Kansas yatawe muri yombi nyuma y’ uko bapimye uturemangingo tw’ umwana we (DNA) bagasanga uyu mugore yaramubyaranye n’ umurambo w’ umugabo yigeze gupima ngo hamenyekane icyamwishe(Autopsy).

Sponsored Ad

Jennifer Burrows, arashinjwa kuba ko yasambanyaga imirambo mu gihe cy’ imyaka 2 ari ari nabyo byatumye atwara inda yatewe n’ umurambo maze muri Mutarama tariki 7, 2018 yibaruka umwana amukuye muri izo nzira.

Polisi yo mu mujyi wa Kansas muri Leta ya Missouri yavuze ko uyu mwana w’ umuhungu Jannifer yamubyaranye n’ umugabo wari waguye mu mpanuka y’ imodoka yakoreye autopsy muri 2017. Uyu mugore ashinjwa kuba yarasambanye n’ imirambo igera kuri 60 y’ abagabo n’ abasore bari hagati y’ imyaka 17 na 71.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi Kansas Darryl Forté yagize ati Twafunguye iperereza mu Ukwakira 2017 tumaze guhabwa amakuru ko Jannifer asambanya imirambo y’ abagabo”

Yakomeje agira ati Twakusanyije ibimenyetso bihagiye, dusaba uburenganzira bwo gupima DNA y’ umwana we dusanga yaramubyaranye n’ umugabo wari ufite imyaka 57, umuviterineri wo muri Texas wakoze impanuka y’ imodoka agapfa”

Polisi ya Kansas ivuga ko ibimenyetso byavuye mu iperereza byerekana ko uyu muviterineri atari yarigeze ahura narimwe na Jannifer atarapfa,ikindi kandi bigaragara ko Jannifer yasamye inda uyu muviterineri yarapfuye.

Mu kiganiro uyu muyobozi wa polisi Darryl Forté yahaye itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kanama 2018 nibwo yemeje ko Madamu Jannifer Burrows yatawe muri yombi, ati “Kuva natangira akazi ka polisi ni ubwa mbere mpuye n’ ikirego gikomeye aka kageni”

Jannifer Burrows akurikiranyweho ibyaha 158 birimo n’ icyo gutunga no gukoresha imiti yo kwa muganga iyoby’ ubwenge.

Ikinyamakuru worldnewsdailyreport.com cyatangaje ko Professor Isabella Ramirez umwarimu muri kaminuza ya Missouri, akaba n’ inzobere mu bijyanye n’ imitekerereze ya muntu atekereza ko Jannifer Burrows yaba arwaye indwara yitwa psychosis ituma atamenya gutandukanya ikibi n’ ikiza.

Dr. Gerald Porter, inzobere mu bijyanye n’ imitekerereze ya muntu n’ akajagari mu mibonano mpuzabitsina (sexual disorders) atekereza ko uyu mugore w’ imyaka 26 afite ikibazo cyo mu mutwe ari nacyo cyamuyoboye mu guhitamo umwuga kugira ngo age abona uko yidagadura ku mirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa