skol
fortebet

Umugore ukuze arashinjwa gutoza amapusi ye ubujura

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’ imyaka 85 y’ amavuko wo mu gihugu cya Colombia yatawe muri yombi ashinjwa gutoza amapusi ye agera kuri 65 akajya yiba imitako n’ ibindi bikoresho by’ agaciro mu baturanyi. Ibi byabaye nyuma y’ amezi polisi y’ iki gihugu ifunguye iperereza kuri uyu mukecuru nyuma kandi y’ uko abaturanyi Ruth Gregson batatse kenshi kwibwa imitungo myinshi.

Sponsored Ad

Aba baturanyi bavuga ko imitungo yabo yaburaga nyuma yo gusurwa n’ amapusi ya mukecuru Gregson. Nubwo nta kizere bari bafite ariko abapolisi bakoze iperereza nyuma baza gutungurwa n’ ibyo bavumbuye.

Umuyobozi wa polisi ya Colombia Kim Jacobs yavuze ko baje kuvumbura ko uko ipusi z’ uyu mukecuru zivuye mu rugo zigaruka zifite imitako ihenze kandi ishashagirana.

Kim Jacobs yavuze ko uyu mukecuru yakoreshaga ipusi zikamwibira aho gukoresha abantu. Avuga ko mu mukwabo wamaze amasaha atatu abapolisi babonye izi pusi zinjiza mu rugo rwa shebuja ibintu birenga 100.

Basatse inzu y’ uyu mukecuru bazanga irimo imirimbo y’ agaciro k’ ibihumbi 650 by’ amadorari y’ Amerika.

Izi pusi ni 65 ariko harimo 17 zikiri nto izindi zose ni nkuru. Uyu mukecuru yemereye inzego z’ umutekano ko yigishije izi pusi kwiba kugira ngo abone icyo azitungisha.

Polisi ya Colombia yabwiwe n’ uyu mukecuru ko izi pusi zibye mu ngo zirenga ibihumbi 5. Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uyu mukecuru ariwe muntu wa mbere ubaye mu mateka ya Amerika utoje inyamaswa kwiba.

Indi nyamaswa yatahuweho ubujura n’ inkende yo muri Texas yafashwe imaze kwiba ibintu bibarirwa mu Magana y’ amadorali muri 2009.

Muri 2013 agasimba bita ferret kameze nk’ imbeba nini abantu borora mu ngo katatiwe n’ urukiko rwo muri Chicago gufungwa imyaka itanu kubera kwiba amaterefone kakayashira shebuja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa