skol
fortebet

Umugore utakibasha kwiruka no kwambara inkweto kubera inzara ze zabaye ndende cyane yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Arinda Storm utunzwe no gukwirakwiza amafoto y’inzara ze yateretse zikaba ndende yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yabugaga ko atabasha kwambara inkweto no kwiruka kuko zamubera imbogamizi.

Sponsored Ad

Uyu mugore utuye ahitwa Columbus muri Leta ya Ohio muri USA,atunzwe n’izi nzara ze zashokonkoye kuko amashusho y’iminota 10 ashyize hanze azerekana atuma yinjiza amapawundi asaga 10.

Uyu mwuga yihangiye watumye ava ku kazi ko gufasha abantu gushinga amakonti mu mabanki yo muri USA.

Uyu mugore w’imyaka 58,amaze kuba umukire kubera aya mashusho y’inzara ze akwirakwiza hirya no hino ku isi.

Uretse inzara ze,uyu mugore yabanje kubanza gushyira hanze amashusho y’ibirenge bye n’amaboko ku mbuga nkoranyambaga,bituma yigarurira imitima y’abantu.

Amakuru avuga ko bijya gutangira,uyu mugore yashyize hanze amashusho aratira abantu ubwiza bw’intoki ze,abona bitangaje benshi niko kubona ko kwerekana ibice by’umubiri we bishobora kumutunga.

Uyu mugore yagize igitekerezo cyo gutereka inzara,ahita agishyira mu bikorwa nacyo kimubyarira amafaranga.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Metro,yavuze ko nubwo izi nzara zimwinjiriza amafaranga ariko nazo zimubangamira bikomeye.

Yagize ati “Kwambara inkweto zifunze ntibishoboka kubera izi nzara zanjye.Nta nubwo nakwambara za nkweto ndende.Bituma ngenda buhoro cyane kuko sinabasha kwirukana kubeza izi nzara.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa