skol
fortebet

Umugore wari umaze amezi 9 atazi ko atwite yabyariye mu ndege [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, May 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Lavinia « Lavi » Mounga wari mu ndege yavaga Salt Lake City yerekeza ahitwa Honolulu kuwa 28 Mata uyu mwaka,yatunguye abagenzi bari kumwe ubwo yahamagaraga ko ashaka ubufasha yarangiza akabyara umwana w’umuhungu yise Raymond nyamara ngo ataramenye ko atwite.

Sponsored Ad

Ku bw’amahirwe umuganga wa Hawaï hamwe n’abaforomo 3 bari muri iyi ndege bafasha uyu mugore kubyara.

Itangazo uwitwa Lani Bamfield wo mu bitaro bimwe byo muri North Kansas City yashyize hanze,yagize ati “Twari tugeze hagati mu rugendo,twumva umuntu umwe ahamagaye asaba ubufasha.Nagiye kureba icyo abaye nasanga afashe umwana mu ntoki.”

Madamu Bamfield n’aba baforomo 3 bagerageje gufasha madamu Lavinia mu gihe cy’amasaha 3 kugeza indege igeze Honolulu ajyanwa mu bitaro by’abagore n’abana bya Kapiolani .

Umuganga witwa Dr Dale yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba uyu mugore yarabashije kuba mu ndege imwe irimo aba baganga kuko bidakunze kubaho.Yakomeje ati “Icy’ingenzi nuko bakoze nk’ikipe.Buri wese yaramufashije kandi barafatanyije.”

Nyuma y’iminsi 2,aba baganga bari kumwe mu ndege na Mounga baramusuye ku bitaro nyuma yo kubyarira mu ndege bitunguranye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa