skol
fortebet

Umugore yafashwe agiye kugurisha abana be b’impanga kugira ngo agure urumogi

Yanditswe: Saturday 05, Jun 2021

Sponsored Ad

Umugore wo muri Afrika y’Epfo yafashwe ari kumwe n’abandi bantu babiri agiye kugurisha abana be b’impanga kugira ngo abone amafaranga yo kugura urumogi.
Uko ari batatu bafunzwe bashinjwa kugerageza kugurisha abo bana babiri b’impinja, nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu cy’Afrika y’epfo).
Bivugwa ko uyu mugore unywa ibiyobyabwenge,yashakaga kugurisha aba bana kubera "inyota y’ibyo biyobyabwenge", nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa polisi y’iki gihugu Yolisa Mgolodela.
Porisi yahise (...)

Porisi yahise itwara aba bana bari bamaze imisi itanu bavutse ndetse ngo “bari baguye umwumwa bafise n’indwara z’imirire mibi.” Biteganyijwe ko abashinjwa icyo cyaha bagezwa imbere y’urukiko gusobanura kuri icyo cyaha cyo kugurisha abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa