skol
fortebet

Umwongerezakazi yatuburiwe bikomeye n’Umugabo w’Umunyafurika wamubeshye urukundo amurya akayabo

Yanditswe: Monday 08, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Julie Price wo mu gihugu cy’Ubwongereza yababaje benshi bamenye akaga yahuye nako kuko yagurishije byinshi mu byo atunze kugira ngo yoherereze amafaranga umugabo bari bamaze iminsi bakundana wamubeshyaga kuko yari umutubuzi.

Sponsored Ad

Uyu mutubuzi wakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’umusirikare wa Amerika yariye umutima uyu mugore wari ukeneye umugabo niko kumucucura karahava.

Julie Price yagurishije imodoka ye,TV,n’impeta ya nyirakuru mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo koherereza uyu mukunzi we wari hanze.Yakusanyije aya mafaranga mu gihe cy’amezi 12.

Uyu mugore w’imyaka 35 yari amaze amezi make ahemukiwe n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana ndetse yari amaze iminsi mike apfushije se ariyo mpamvu uyu mutubuzi yamwishe mu mutwe mu kanya gato cyane.

Uyu mugore yabwiye Daily Star ati “Ubu ntewe ikimwaro n’ibyabaye ariko nari mu rukundo rudasanzwe n’umunyamahanga.”

Muri rusange,uyu mugore yakusanyije ibihumbi 5 by’amapawundi mu kugurira uyu mutubuzi impano no kumushakira itike y’indege kugira ngo aze bahure.

Mbere yo kumenya ko yatuburiwe,Madamu Julie ukomoka ahitwa Portsmouth,yamaze umwaka wose aganira n’uyu mutubuzi kuri WhatsApp wakoreshaga ifoto y’umusirikare witwa Jonathan Ramos.

Uyu mutubuzi wiyitaga Jonathan,yabwiraga uyu mugore ko ari mu biro by’abasirikare ba Amerika muri Afghanistan,akamubwira ko akeneye amafaranga yo gukoresha kuri Amazon na iTunes kugira ngo abashe gukoresha Internet.

Julie yakekaga ko ari mu rukundo n’uyu mutubuzi bahuye ku munsi ubanziriza Ubunani bwa 2018,amukundira ko ari intwari yitangira igihugu cye.

Uyu mutubuzi yahise abwira uyu mugore usanzwe afite abana 2 barimo uw’imyaka 11 n’imyaka 4 ko yamukunze,uyu mugore ahita amwoherereza igihumbi cy’amapawundi kugira ngo azaze muri UK babonane.

Uyu mugore yahise agurisha Ford Focus ku mapawundi 400,imikufi ye n’impeta ya nyirakuru ngo abikoreshe mu gufasha uyu mukunzi we mushya wari umutubuzi atabizi.

Ubwo uyu mugore yajyaga kumwakira ku kibuga cy’indege muri 2019,ntiyamubona.

Julie yagize ati “Ntiyigeze anyandikira kugeza umunsi ukurikiyeho,ambwira ko komando we yamubujije kugenda.Yambwiye ko akeneye amafaranga menshi kugira ngo aze mpita nikubita hasi.”

Mu Ukwakira uwo mwaka,nibwo uyu mugore yabibwiye nyina byose,amubwira ko yakundanye n’umutubuzi.

Julie yavuze ko yahise atangira kurira cyane no gukora ubushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga ari nabwo yaje kugwa ku butumwa bwa Facebook bwasabaga abagore kwirinda umutubuzi wiyita Jonathan Ramos ndetse uyu mugabo bwite yari yashyize hanze video avuga ko ayo mafoto yakuwe ku rubuga rwe rwa Instagram.

Uyu mugore yavuze ko uyu mutubuzi bavuganye kuri Telefoni aza kumenya ko ari umunyafurika.



Umutubuzi wibye madamu Julie yakoreshaga amafoto ya Jonathan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa