skol
fortebet

Umugore yahanutse ku musozi muremure w’urubura kubera ibyishimo byo kwambikwa impeta

Yanditswe: Thursday 31, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 32 a’ahitwa St Pölten muri Austria yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze kwambikwa impeta n’umukunzi we ahanuka ku musozi muremure w’urubura bari bahagazeho ariko kubw’amahirwe ararokoka.

Sponsored Ad

Uyu mugore yatunguwe n’umukunzi we w’imyaka 27 wari wamusohokanye ku musozi w’urubura ufite metero 15 amwambika impeta undi ibyishimo biramurenga niko guhanuka ariko atabarwa ageze hasi.

Aba bombi bari bagiye kwishimira imbuto y’urukundo rwabo ku musozi witwa Falkert muri Carinthia kuwa 27 Ukuboza 2020.

Uyu mugore wari umaze kubwira “Yego” umukunzi we,yanyereye mu rubura atemba ku musozi muremure bari bahagazeho hanyuma n’uyu mukunzi we agerageza kumutabara ariko biba ibyubusa.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko aba bombi bazamutse uyu musozi wo ku rubura bambaye inkweto zambarwa n’abakina imikino yo kunyerera ku rubura.

Uyu mugore yahanutse agera hasi hari ikiyaga ndetse ahita ata ubwenge gusa umuntu wari hafi aho yahise amutabara amujyana ahari umutekano.

Umukunzi w’uyu mugore nawe wagiye mu mazi abira ashaka kumutabara,nawe yashoboraga gupfa ariko yatabawe n’indege ya kajugujugu yamuhereje umugozi ikamuzamura.

Aba bombi bahise bahabwa imiti ariko uyu mugabo yavunitse urutirigongo muri uku guhanuka.

Polisi yagize iti “Bombi bagize amahirwe cyane kuko iyo urubura rutabatabara ibintu byari kuba bibi cyane kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa