skol
fortebet

Umugore yakubise igipfunsi umugabo ata ubwenge amuketseho kumukora ku kibuno

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi witwa Kierah LaGrave w’imyaka 22,yibeshye ku murinzi w’ibigango wo mu kabyiniro amukubita igipfunsi ata ubwenge nyuma yo kumukekaho ko yamukoze ku kibuno.

Sponsored Ad

Uyu mugore wiga muri kaminuza, yagiye mu kabyiniro kitwa Five1Eight nightclub gaherereye ahitwa Plattsburgh mu mujyi wa New York,ku wa 20 Ukwakira uyu mwaka,ari kubyina umugore mugenzi we amukora ku kibuno agira ngo ni umugabo usanzwe ari umu bouncer umukozeho,niko kumwadukira,amukubita ibipfunsi ata ubwenge kandi amurenganya.

Amashusho yafashwe na camera za CCTV yagaragaje ko uyu mugore yarenganyije uyu murinzi byatumye atabwa muri yombi na polisi.

Lagrave usanzwe akora muri aka kabyiniro yari kumwe n’undi mugore,atangiye kubyina amukora ku kibuno undi nawe akeka ko ari umugabo umuhohoteye niko kumukubita ata ubwenge.

Uyu mugore wafunzwe,ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 7 azira guhohotera uyu murinzi cyane ko camera zagaragaje ko atari we wamukoze ku kibuno.



Lagrave wakubitiye umu bouncer mu kabyiniro agata ubwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa