skol
fortebet

Umugore yateye icyuma umugabo we aramwica amujijije ubutumwa bwo kuri Facebook

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Lindsey Ann Gabriel w’imyaka 31 ukomoka mu bwongereza yateye icyuma mu nda umugabo we witwa James Field aramwica, amuhoye ubutumwa yandikiye undi mugore kuri facebook.

Sponsored Ad

Uyu mugore yafunguye Facebook y’uyu mugabo we,abona ubutumwa yandikiye undi mugore niko kurakara cyane birangira amuteye icyuma mu nda aramuhitana.

Uyu mugore yavuze ko yatekereje ko umugabo we amuca inyuma kubera ubu butumwa yabonye yandikiye undi mugore niko kumutera icyuma mu nda amukura ku isi.

Uyu mugore Gabriel yafunguye Facebook y’umugabo we,ngo abona yasabye abagore benshi ko bamubera inshuti kuri uru rubuga,niko gusuzuma mu butumwa yandikiranye n’abagore abonamo ubwamurakaje.

Gabriel yahise ahamagara umugabo we amwita umubeshyi,indyarya,umushurashuzi,bahuriye mu rugo barashwana cyane bituma uyu mugore afata icyuma bakoreshaga mu gikoni akimujomba rimwe mu nda aba aramwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa