skol
fortebet

Umugore yateye icyuma mu maso umukunzi we amuhoye ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Katherine Tavarez w’imyaka 27 ukomoka muri US mu muri leta ya Florida yatawe muri yombi na polisi azira gutera icyuma umukunzi we mu maso amuhoye ko yamusabye ko bakora imibonano mpuzabitsina akabyanga.

Sponsored Ad

Uyu mugore washakaga gukora imibonano mpuzabitsina cyane,yahuye n’uruva gusenya ubwo yabikozaga uyu mukunzi we akamutera utwatsi,birangira yeguye icyuma bakoreshaga mu gikoni akimujomba mu maso, amusiga ari kuvirirana.

Tavarez wateye icyuma umugabo bakundanaga amuhoye ko yanze ko baryamana

Uyu mugabo utatangajwe amazina yabwiye abapolisi ko uyu mugore yamuteye icyuma mu maso ndetse atabasha kubona.

Yavuze ko Tavarez yagize umujinya mwinshi ,amutera icyuma, ubwo yamwingingiraga ko baryamana akanga,bari mu rugo rwe ruherereye ahitwa Vero Beach muri leta ya Florida.

Tavarez yari yasomye ku gasembuye,kamutera ubushyuhe nibwo yatashye mu rugo rwe mu masaha ya saa cyenda z’ijoro,ku wa Kane w’iki cyumweru assaba uyu mukunzi we ubugira kenshi ngo amurongore arabyanga,ahita amutera icyuma mu maso.

Uyu mugabo yahise ahamagara polisi,zigeze mu rugo rwa Tavarez zisanga yuzuyeho amaraso ndetse babona n’icyuma yateye uyu musore kiriho ibitonyanga by’amaraso.
Uyu mugabo yahise ajyanwa ku bitaro byitwa Indian River Medical Centre igitaraganya mu gihe uyu mugore Tavarez yahise atabwa muri yombi ategereje kwitaba urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa