skol
fortebet

Umugore yaziritse umugabo we n’indaya ku giti cyo ku isoko bambaye ubusa nyuma yo kubafata bari kumuca inyuma [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugore wo mu Bushinwa yakoze agashya katunguye benshi,ubwo yazirikaga ku giti umugabo we n’ihabara yabafatanye bari gusambana ku giti cyo ku muhanda wo mu mujyi rwagati,abantu bose barahurura babaha urw’amenyo.

Sponsored Ad

Uyu mugore yafashe umugabo we ari gusambana n’iri habara niko guhita abafata arabakurubana abajyana ku giti cyo ku muhanda, bambaye ubusa,arangije arabazirika rubanda rubafata amashusho ruyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gufata uyu mugabo we ari gusambana,uyu mugore yahise amutegeka we n’ihabare rye ko bakuramo imyenda yose,barabikora arangije abajyana mu mujyi rwagati abazirika ku giti.

Uyu mugore abifashijwemo n’umuryango we,bafashe aba bantu babajyana mu mujyi,niko guhita afata umugozi ukomeye cyane,abazirikira ku giti cyo ku muhanda,barebwa ubwambure n’umuhisi n’umugenzi.

Abaturage bose bo mu gace kitwa Mingtian ko mu ntara ya Guizhou mu Bushinwa bateraniye kuri uyu mugabo n’umugore baziritswe ku giti bambaye ubusa,babaha urw’amenyo abandi babafata amashusho.

Umugore wafashwe ari gusambana n’uyu mugabo,yagerageje guhisha imyaye y’ibanga akoresheje ibiganza bye nkuko amashusho yakwirakwiye hose yabigaragaje.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa