skol
fortebet

Umugore yishe umwana we amuziza ko se yanze ko babana

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha w’akarere ka Harris, Kim Ogg yatangaje ko umubyeyi wo mu mujyi wa Houston yakatiwe igifungo cya burundu azira gukubita umukobwa we w’uruhinja kugeza apfuye.
Tradezsha Trenay Bibbs w’imyaka 29 yakatiwe ku wa mbere, tariki ya 3 Mata, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubuhotozi kubera urupfu rw’umwana we w’amezi 4 Brielle Robinson ku ya 16 Mata 2016.
Bibbs yari yarahamijwe icyaha cyo kwica umuntu, ariko urwo rubanza rwasubiwemo maze Bibbs arongera arakatirwa.
Inyandiko z’urukiko zatanzwe (...)

Inyandiko z’urukiko zatanzwe muri 2016,zivuga ko Bibbs yabwiye abayobozi ko yumvise umukobwa we arira maze amfata amaboko amujugunya ku buriri, bituma yikubita hasi. Bibbs ngo yakomeje gukubita umukobwa we mumaso, mu nda, mu mbavu n’amaguru kugeza umwana aretse kurira.

Nyuma Brielle yajyanywe mu bitaro by’abana bya Texas aho abaganga bemeje ko yakomeretse cyane ndetse yangiritse mu mutwe.

Bibbs yabwiye abapolisi ko yakubise uyu mwana mu mbavu no mu gituza inshuro nyinshi kugeza aretse kurira, ariko ahamagara 911 umwana amaze kunanirwa guhumeka.

Urukiko rwemeje ko Bibbs atigeze ashishikazwa no kuvurwa k’umwana we cyangwa ingaruka zaterwa no gukomereka umutwe yamuteje.

Umucamanza wungirije w’akarere Keaton Forcht yavuze ko Bibbs yishe umukobwa we kubera ko se w’umwana atagishaka ko babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa