skol
fortebet

Umugore yiyiciye abana 2 kubera umujinya w’uko umugabo yamutaye

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’ahitwa Mwiyala, mu nkengero z’umujyi wa Kakamega, muri Kenya, yataye muri yombi umukgore w’imyaka 32 wagaburiye abana be bombi uburozi, bibaviramo gupfa.
Pherine Maero, umuforomo w’umwuga, yaroze abana be bombi, bafite imyaka 7 na 9, mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe nyuma aza guhamagara uwahoze ari umugabo we,aramubwira ati “ngwino utware imirambo y’abana bawe”.
Charles Akhonya, yavuze ko uyu mugore yamusanze ku muryango saa tatu za mu gitondo, amusaba gukingurira (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ahitwa Mwiyala, mu nkengero z’umujyi wa Kakamega, muri Kenya, yataye muri yombi umukgore w’imyaka 32 wagaburiye abana be bombi uburozi, bibaviramo gupfa.

Pherine Maero, umuforomo w’umwuga, yaroze abana be bombi, bafite imyaka 7 na 9, mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe nyuma aza guhamagara uwahoze ari umugabo we,aramubwira ati “ngwino utware imirambo y’abana bawe”.

Charles Akhonya, yavuze ko uyu mugore yamusanze ku muryango saa tatu za mu gitondo, amusaba gukingurira ’umugore we’, nibwo yahise amusaba kujya kureba abana be babiri asanga bapfiriye ku buriri bwabo.

Uyu mugore akimara kwica aba bana be,yagerageje kwitera icyuma mu ijosi, ararokorwa,ubu ari kwivuriza mu bitaro bya Kakamega, n’abapolisi bari kumukoraho iperereza.

Abaturanyi batangarije itangazamakuru ko uyu mugore yari mu kavuyo kuva yatandukana n’umugabo we,ndetse ngo yigeze kumenagura imodoka y’umugabo we yari iparitse mu nyubako

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kakamega, Valerian Obore yemeje ibyabaye, avuga ko ukekwaho,ubu ameze nabi mu bitaro, azakurikiranwa kubera ubwicanyi amaze gukira. Imirambo y’abo bana yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kakamega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa