addresiya
Kigali
startimes

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko ari kwirukana abadayimoni bamurimo

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 4770

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia yatwitswe na buji umutwe we wose,ubwo yabisabwaga n’umuhanuzi wamubwiye ko ari kwirukana amadayimoni amurimo.



Uyu mugabo yahiye cyane kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’aho uyu muhanuzi yamucaniye iyi buji ku mutwe,imushiriraho ategereje ko umuhanuzi Warlord Banda amwirukana amadayimoni yamubwiraga ko yamwaritsemo.

Warlord Banda yabwiye uyu mugabo ko urumuri rwa buji ruraza kumwirukanamo amadayimoni,arangije ayimucanira ku mutwe,igenda imuyongeraho kugeza ubwo yamutwitse arashya cyane.

Mbuzi yajyanwe igitaraganya mu bitaro byitwa Chipata General Hospital aho yasanze mushiki we usanzwe ari umuganga waho.

Karen Mbuzi yavuze ko musaza we yemeye gutwikwa na buji kubera ko uyu muhanuzi yamubwiye ko uko igenda yakira ku mutwe we ariko abadayimoni baraba bari gushya birangira nawe imutwikanye nayo.

Umuhanuzi Banda yabwiye Mbuzi ati “Uko iyi Buji ishira niko n’abadayimoni baragenda bahunga,ikibazo cyawe kigakemuka.”

Uretse Mbuzi,abandi bagore 2 nabo bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa na buji uyu muhanuzi yabacaniye ku mutwe ababeshya ko zirabafasha kwirukana abadayimoni.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatera

    Birababaje kubona abakora ibi byose by’ubwesikoro biyita abakozi b’imana.Umuntu wese muzajya mubona yiyita umukozi w’imana,nyamara agusha ku ifaranga,mujye mumenya ko ari umukozi w’inda ye nkuko Abaroma 16:18 havuga.Muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu",badasaba amafaranga.Icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw’Abalewi gusa,kubera ko nta masambu Imana yabahaye.Bisome muli Kubara 18:24.Hari idini imwe gusa itajya isaba Icyacumi.Ni iy’abayehova.Nyamara nibo bajya mu nzira bonyine bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

    May 2019

Inzindi nkuru

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo...

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru...
29 May 2020 Yasuwe: 1761 1

Musanze: Umusore yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yihinduye umugore...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange ho...
27 May 2020 Yasuwe: 6630 0

Ingona bivugwa ko yari iya Hitler yapfuye ku myaka 84

Ingona [Alligator] yitwa Saturn yavumbuwe I Berlin n’Abongereza nyuma...
24 May 2020 Yasuwe: 4465 0

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 7535 0

Umuganga yagiye ku kazi yambaye utwenda tw’imbere arangije ajya kuvura mu...

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’umuganga watunguye benshi ubwo yajyaga kwa...
23 May 2020 Yasuwe: 9089 0

Zimbabwe: Guma mu rugo yongereye umubare w’abasambanira mu marimbi kubera...

Ifungwa ry’amazu agira ibyumba bikodeshwa [lodges] n’inzu zakira abantu...
23 May 2020 Yasuwe: 4670 2