skol
fortebet

Umuherwe w’Umuyapani arashaka umugore bakundana akamujyana ku kwezi

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuherwe wo mu Buyapani witwa Yusaku Maezawa utunze amamiliyari y’amadolari yatangaje ko yifuza umukobwa wamubera umugore akamufasha guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ugeze ku kwezi.

Sponsored Ad

Uyu muherwe yafunguye urubuga rwa Internet yise "life partner" rwo gushaka uyu mugore wamukunda akamuherekeza ku kwezi mu rugendo yamaze gutegura.

Maezawa wafunguye urubuga rwa Interineti rukomeye kurusha izindi mu Buyapani rukora ibijyanye no kumurika imideli rwitwa Zozotown muri 2004.Yatandukanye n’umukunzi we wakinaga amafilimi witwa Ayame Goriki ariyo mpamvu yatangaje ko ashaka gukora urugendo rwo ku kwezi ari kumwe “n’umugore wihariye”.

Yagize ati “Nabayeho nkuko nabyifuzaga kugeza ubu.Ku myaka 21 nabaye perezida wa Kompani bituma benshi batangira guhangayika.Nabonye urukundo rw’abantu banaramfasha gusa ndashaka gushyira iherezo kuri ubwo buzima bwo kuba perezida.

Ndabizi namaze kubona amafaranga yanjye,icyubahiro,kumenyekana,ariko ubu nongeye gutangira ubuzima bwanjye.Ubwigunge no kumva nta kintu mfite byatangiye kongera kunganza ariko nongeye gutekereza ikintu kimwe: gukunda umugore umwe.”

Meazawa abarirwa umutungo wa miliyari 2 z’amadolari ya US.

Muri 2018,nibwo byatangajwe ko uyu muherwe ariwe musivili wa mbere ugomba kwerekeza ku kwezi agendeye mu cyogajuru kizahaguruka mu mwaka wa 2023.Ruzaba rubaye urugendo rwa mbere rw’umuntu ku kwezi nyuma ya 1972.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,uyu muherwe yatangaje ko ashaka gusangira umutungo we n’abantu bamukurikira kuri Twitter aho yavuze ko azagabanya miliyoni 100 z’amayeni ($925,000, £725,000) abantu 100 azahitamo bitunguranye bakoreye share Tweets ze.

Kwiyandikisha ku kuba umugore w’inzozi ze bizarangira kuwa 17 Mutarama 2020 saa yine z’amanywa mu gihe azatangaza uwatsinze muri Werurwe 2020.

Umukobwa yifuza ngo n’uwujuje ibikurikira:

Kuba ari ingaragu atarengeje imyaka 20
Ufite ubwenge kandi uhorana icyizere
Wifuza kujya ku kwezi ndetse witeguye kwitabira imyiteguro yo kwerekezayo
Wifuza kurya ubuzima byimazeyo
Uhora wifuriza isi yose amahoro

Ibitekerezo

  • Byose ni hahandi uribeshya.Kujya mu kwezi sibyo bizaguha ibyishimo nyakuri.Nkuko watanye n’umugore wa mbere,niko uzatandukana n’uwa kabiri.Amafaranga menshi ateza ibibazo byinshi.Byaba byiza ushatse imana cyane,ugakora ibyo idusaba,aho kwibera mu byisi gusa wishimisha.Niwanga guhinduka,bizatuma ubura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa