skol
fortebet

Umujura yafashwe yasinziriye mu musigiti nyuma yo kurara ijoro atobora amazu y’abandi

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Hamza Usman w’imyaka 31 ukomoka muri Nigeria yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo yafatirwa mu musigiti w’ahitwa Kebbi asinziriye ndetse afite ibikoresho bitandukanye yibye mu mazu yari yaraye atobora nijoro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakoze akazi gakomeye ko gutobora amazu bigera mu rukerera yananiwe aribwo yagiye mu musigiti kuruhuka afatwa asinziriye.
Uyu mugabo ukomoka mu cyaro cya Maidahini yafashwe mu masaha ya mu gitondo kuwa Gatanu tariki ya 30 z’ukwezi gushize afite (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Hamza Usman w’imyaka 31 ukomoka muri Nigeria yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo yafatirwa mu musigiti w’ahitwa Kebbi asinziriye ndetse afite ibikoresho bitandukanye yibye mu mazu yari yaraye atobora nijoro.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakoze akazi gakomeye ko gutobora amazu bigera mu rukerera yananiwe aribwo yagiye mu musigiti kuruhuka afatwa asinziriye.

Uyu mugabo ukomoka mu cyaro cya Maidahini yafashwe mu masaha ya mu gitondo kuwa Gatanu tariki ya 30 z’ukwezi gushize afite ibikoresho binyuranye birimo amatelefoni yari yakuye mu gace kitwa Bayan Kara muri Birnin Kebbi.

Uwitwa Yakubu Ahmed Bk watangaje iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Yinjiye mu musigiti nyuma yo gutobora amazu menshi yanibye amatelefoni ahageze ahita asinzira.Yafashwe ubwo abayisilamu bari baje gusenga mu gitondo ahita ashyikirizwa ubuyobozi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa