skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 59 yatakaje ibiro 30 mu gihe cy’amezi 10 kubera siporo akora

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Carolyn Broomfield ni umukecuru w’imyaka 59. Nyuma yo kureka ibirahuri bitatu by’agasembuye yanywaga buri mugoroba, akayoboka imyitozo ngororamubiri ya Gym yahise atakaza ibiro 30 mu gihe kitagera no ku mezi cumi n’abiri.
Caloryn avuga ko umubyibuho we wari umubangamiye cyane bigeze aho byatumaga na we yibaza ku myambaro ye bitewe n’uko yanganaga.
Uyu mukecuru, aganira na Dailymail, yavuze ko yatewe ubwoba n’umubyibuho we maze atakaza icyizere cyo kubaho cyane ko hari inshuti ye yapfuye izize (...)

Sponsored Ad

Carolyn Broomfield ni umukecuru w’imyaka 59. Nyuma yo kureka ibirahuri bitatu by’agasembuye yanywaga buri mugoroba, akayoboka imyitozo ngororamubiri ya Gym yahise atakaza ibiro 30 mu gihe kitagera no ku mezi cumi n’abiri.

Caloryn avuga ko umubyibuho we wari umubangamiye cyane bigeze aho byatumaga na we yibaza ku myambaro ye bitewe n’uko yanganaga.

Uyu mukecuru, aganira na Dailymail, yavuze ko yatewe ubwoba n’umubyibuho we maze atakaza icyizere cyo kubaho cyane ko hari inshuti ye yapfuye izize kanseri y’ibere ku myaka 47 gusa.

Kubw’iyo mpamvu, Carolyn yatangiye kwiyahuza inzoga kugirango yiyibagize intekerezo ziganisha ku buzima bwe.
Carolyn yakomeje kuzamura ibiro agera ku biro 115.

Nyuma yo gutinya gupfa vuba, Carolyn yafashe icyemezo cyo kugana Gym aho yajyaga akora imyitozo inshuro eshatu mu cyumweru. Ibi yabikoranye umuhati bituma mu gihe gito umutoza wabo amuha icyemezo kigaragaza ko imyitozo yose yayimenye neza. Ibi bikaba byaramushobozaga kwitoza we ubwe.

Carolyn yaje gushinga ishuri rye ritanga imyitozo ngororamubiri (Gym Tonic) ku bagore bari mu myaka yo hejuru ya 40. Ubu afasha benshi kugarura ubuyanja anashingiye ku buhamya bwe buvuga uko yagarutse mu buzima buzima.

Ubu Carolyn agaragara nk’umukecuru w’inkumi n’umubiri umeze neza akesha siporo no kureka inzoga zari zaramugize imbata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa