skol
fortebet

Umukecuru yifuje ko Angella Merkel yakabaye ariwe mugore wa Perezida Macron

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’ imyaka 101 yabajije Angella Merkel niba ariwe mugore wa Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron asanzwe atariwe agaragaza ko atariko yabyifuzaga.

Sponsored Ad

Byabereye mu muhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya mbere y’ Isi, uyu muhango wabaye muri uku kwezi kwa 11 /2018, ubera mu gihugu cy’ Ubufaransa.

Nk’ uko byagaragaye muri Video yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga Perezida Macron ubwo yasuhuzaga abantu ari kumwe n’ abashyitsi barimo Angella Merkel uyobora Ubudage yasuhuje umukecuru aratungurwa cyane.

Uwo mukecuru bigaragara ko akuze wari wambaye akagofero k’ umwe mu mutwe yumvikana avuga ko “Bwana Macron! Ntabwo bishoboka, njyewe umugore uciriritse nkoze mu biganza bya Perezida wa Repubulika. Birashimishije”

Uyu mukecuru yahise abaza Angella Merker ati “Niwowe mugore wa Macron” undi ati “Ndi chancelliere w’ Ubudage” umukecuru ntiyabyiyumvisha agaragaza ku isura ko atunguwe bisaba Angella Merkel ko asubiramo amwegereye.

Perezida Macron asaba abanyamakuru kumufotorana n’ uyu mukeru ari kumwe na Angella Merkel.

Umugore wa Perezida Macron ni Brigitte Macron urushya umugabo we imyaka irenga 20 y’ amavuko.

Ibitekerezo

  • mwebwe muti video yasakaye ntimuyiduhaye ahubwo muzanye amagambo gusa namwe rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa