skol
fortebet

Umukinnyi uzwi mu Bwongereza yashyize hanze akayabo ashaka guhemba uzamwororera ingona

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinyi wa Rangers na Liverpool, Ryan Kent, ari gushakisha umuntu wamufasha korora ingona ye [crocodile] akajya amuhemba akayabo.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije muri Turukiya aho ari gukina mu ikipe ya Fenerbahce ko ashaka uwita ku ngona ye akamwishyura arenga miliyoni 3 FRW ku kwezi.

Uyu musore w’imyaka 26, wavuye muri Rangers muri iyi mpeshyi yerekeza ku buntu muri Fenerbahce, yahejeje itangazamakuru ryo muri iki gihugu mu gihirahiro kubera iri tangazo ye ritangaje.

Igitangazamakuru Aykiri kivuga ko Kent ari ku isoko ashaka umukozi wakwita ku ngona ye,kuko ubu atuye Istambul nyuma y’imyaka itanu yari amaze muri Scotland.

Uyu mukinnyi yavuze ko ushaka aka kazi azajya ahembwa umushahara w’amadolari 3000 ku kwezi, n’ubwishingizi.

Urubuga rwo muri Turukiya EnsonHaber ruvuga ko Kent "azwiho gukunda cyane inyamaswa z’inkazi".

Ibi ntibikwiye gutungura abakunzi ba Gers bazamenyera imiterere yumwongereza idasanzwe.

James Tavernier bahoze bakinana muri Rangers yavuze ko uyu mukinnyi atunze ingona 2 i Glasgow.

Uyu kandi ngo yigeze guha umukinnyi bakinanaga witwa Nikola Katic impano y’inzoka amwifuriza noheli nziza.

Uyu mukinnyi amaze gukina imikino 4 muri Fenerbahce, aho yayitsindiye igitego bashaka itike muri Europa Conference League.

Ibitekerezo

  • Aka se ni akayabo mu bwo gereza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa