Umukobwa ari mu mazi abira kubera kwifotoza mu musigiti yambaye ubusa
Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018
Umukobwa witwa Marisa Papen ukomoka mu Bubiligi ukunze kwifotoza yambaye ubusa ku bintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo ku isi,ari guhigwa n’abayisilamu kubera ko yifotoje yambaye ubusa ari mu musigiti ukomeye wo muri Turkia witwa Hagia Sophia.
Uyu mukobwa watigishije isi ubwo yifotorezaga ku ngoro ikomeye ya Karnak mu Misiri yambaye ubusa buri buri bikamuviramo gufungwa,yagiye agaragara nyuma yifotoreje ku zindi nzu nyaburanga zo muri Israel n’ahandi hatandukanye ariko kuri iyi nshuro yifotoje yambaye ubusa ari ku musigiti ukomeye w’abayisilamu muri Turkia ibintu bishobora kumugwa nabi.
Marisa na gafotozi we witwa Jesse Walker bagerageje gufatira amafoto mu musigiti wa Hagia Sophia wagizwe inzu ndangamurage uyu mukobwa yambaye ubusa gusa ntabwo byamuhiriye ko yambara ubusa buri buri kuko abayisilamu bari kumwirenza,yazamuye ikanzu yerekana imyanya ye y’ibanga.
Marisa wakoze ibikorwa binyuranye n’amahame ya Islam akifotoza yerekana imyanya y’ibanga mu musigiti wa Hagia Sophia usurwa n’amamiliyoni y’aba mukerarugendo buri mwaka,ashobora kugirirwa nabi n’abahezanguni b’idini ya Islam gusa we yatangaje ko yiteguye gupfira mu kazi ke.
Marisa Pipen akunze kwifotoza yambaye ubusa ari ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo
Ibitekerezo
Bazamuvunire umuheto iyo Nyanayimbwa itagira icyo itinya cyangwa yubaha.
Ahaaaa !!!!! Bica bica iki, ko n’ubundi yapfuye ahagaze ,gusa nyine ni ishyano kqndi ikibi ni uko baba bashaka kutwanduriza abana . Bakwiye gereza ya bonyine ubindi bakanjya bahabwa amasomo nta kundi.