skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 27 yashyingiranwe n’umugabo w’imyaka 51 wamubereye DJ mu bukwe bwe bwa mbere [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Megan Stone w’imyaka 27,yashyingiranwe n’umukunzi we witwa Mark Stone w’imyaka 51,wamuvangiye imiziki [DJ] mu bukwe bwe bwa mbere bwabaye mu mwaka wa 2016.

Sponsored Ad

Uyu mugore ukomoka ahitwa Baltimore muri Maryland muri US,yakoze ubukwe n’uyu mugabo umubyaye kuko amurusha imyaka 24 mu bukwe bw’igitangaza bwabaye mu Ukwakira 2020.

Ubwo uyu mugore yabonaga umugabo we wa mbere atamwitaho,yahisemo gutandukana nawe niko guhita atangira gukundana n’uyu mu DJ wamuvangiye imiziki mu bukwe bwe bwa mbere.

Uyu mugore yavuze ko ubwo yari atangiye kubona umugabo we amusuzugura yahise atangira kujya abitekerereza uyu mu DJ unasanzwe akora akandi kazi k’ubucuruzi.

Megan na Mark batangiye gukundana mu ibanga kuko bose bari barashatse muri icyo gihe hanyuma bose biyemeza gutandukana nabo bashakanye bajya kwibanira.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gukura nubwo barutanwaga imyaka kugeza ubwo biyemeje kubyereka inshuti n’imiryango bakora ubukwe mu birori byabo bombi byabereye muri North Carolina.

Megan yagize ati “Ubuzima bwo gushyingiranwa buraryoha kandi ntabwo bwigeze butandukana hagati yacu.Turi mu rukundo rumaze igihe kinini ariko ni ngombwa ko bijya ku mugaragaro kandi nifuzaga gufata izina rya kabiri rya Mark.

Uyu mugore yavuze ko kubera ko barutanwa imyaka hari igihe bamwe bibeshya ko ari papa n’umwana we batemberanye.

Uyu mugore yavuze ko nubwo hari igihe bamwe batungurwa n’imyaka barutanwa ariko Mark agaragara nk’ukiri muto mu maso.

Ati “Nibyo hari igihe bamwe bagira ngo ni papa wanjye ariko ntabwo bikunze kubaho cyane.Mark agaragara nk’ukiri muto mu maso kandi nanjye ndakuze mu mutwe.Bamwe bavuga ko imyaka andusha ari myinshi cyane gusa Mark ashimishwa nuko afite imyaka 51 nkagira 27.

Megan yeretswe Mark bwa mbere muri 2015 n’umuvandimwe we ndetse nyuma aza kumuha akazi ko kuba DJ mu bukwe bwe muri 2016.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa