skol
fortebet

Umukobwa wavutse atagira igitsina, abaganga bamukoreye ikindi mu ruhu rw’ifi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Jucilene Marinho w’imyaka 23 ukomoka mu gace ka Ceará ,muri Brazil,yakorewe ibitangaza n’abaganga, ubwo yakorerwaga igitsina mu ruhu rw’ifi nyuma yo kuvuka agasanga nta gitsina Imana yamuhaye .

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wavutse atagira igitsina n’indi myanya myibarukiro,yabaye umuntu wa mbere wakorewe igitsina gishya ndetse bakimuteyeho muri Mata umwaka ushize nyuma yo kumubaga.

Uru ruhu rw’ifi nirwo abaganga bifashishije bakorera Marinho igitsina

Marinho yavukanye indwara yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hause ituma umuntu atagira igitsina, nyababyeyi n’indi myanya myibarukiro,ariko yavuwe neza ndetse yatangarije abanyamakuru ko yabashije gukora imibonano mpuzabitsina mu mpera z’umwaka ushize bikagenda neza.

Nyuma yo kubagirwa mu bitaro bya bikuru bya kaminuza ya Ceara, Marinho yahawe imyanya myibarukiro nyuma yo kumubaga bagakora umwenge aho igitsina kigomba kuba kiri ndetse bamufasha kubona imyanya ifasha kwibaruka,bakoresheje uruhu rw’ifi ya Tilapia.

Nkuko aba baganga babivuze,uru ruhu rwa Tilapia bakozemo igitsina cy’uyu mukobwa wavutse ntacyo agira,rwageze mu mubiri ruhinduka nk’umubiri w’umuntu usanzwe ndetse abasha gukora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo kumara ibyumweru 3 avurwa Marinho yavuze ko yishimiye kubona igitsina kuko yumvaga atazabasha kubaho atabyara ndetse avuga ko ababyeyi be bamukoreye umunsi mukuru.

Yagize ati “Byari ibintu bishimishije kuko umuryango wanjye wakoze ibirori kuko nabonye igitsina.Birashimishije kuko nta bubabare nahuye nabwo.Nkimenya ko nta gitsina ngira nararize cyane,kuko siniyumvishaga ukuntu nzabaho ntabyara.”

Uyu mukobwa yatangaje ko nyuma yo kuvurwa,yifuje gukora imibonano mpuzabitsina,agira ubwoba ko bishobora kumusigira uburibwe bwinshi,gusa yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize yabashije kuryamana n’umusore bakundana witwa Marcus Santos bigenda neza.



Marinho yakorewe igitsina nyuma yo kuvuka ntacyo afite

Ibitekerezo

  • Sha birarangajep

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa