skol
fortebet

Umukobwa wiyongeresheje amabere yavuze ukuntu yaryamanye n’umukinnyi Benik Afobe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwongerezakazi witwa Cindy Moore w’imyaka 32,yatangaje ko Benik Afobe yamutumiye muri hoteli bari bacumbitsemo mbere yo guhura na Manchester City umwaka ushize,aramusambanya arangije amuha icupa ry’amazi ry’ikipe ya AFC Bournemouth nk’urwibutso.

Sponsored Ad

Benik Afobe wubatse yaciye inyuma umugore we basezeranye mu mategeko,ubwo yabonaga kuri Instagram uyu mukobwa watakaje akayabo k’ibihumbi 10 by’amapawundi yiyongeresha amabere,akamurarikira bikarangira amusambanyirije muri hoteli bari bacumbitsemo bitegura umukino wa premier league umwaka ushize.

Afobe yaciye inyuma umugore we bashakanye byemewe n’amategeko

Afobe w’imyaka 25 watijwe na AFC Bournemouth muri Stoke city,yakunze uyu mukobwa nyuma yo kubona amafoto y’urukozasoni akurura abagabo yashyize ku rubuga rwa Instagram niko kumwandikira ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize amusaba ko bahurira muri Hoteli y’I Manchester barayemo mbere yo gukina umukino wa shampiyona y’umwaka ushize.

Afobe yandikiye uyu mukobwa Cindy amubwira ko bacumbitse muri hoteli yitwa Manchester Hilton hotel iri hafi y’ahitwa Deansgate ndetse yaza bakabonana saa moya.

Yagize ati “Hey babe.Turi muri hoteli yitwa Manchester Hilton hotel hafi ya Deansgate.Ntabwo twemerewe gusohoka muri hoteli kubera umukino dufite ku munsi w’ejo gusa uze kundeba saa tatu cyangwa saa moya.

Afobe yasambanyije umukobwa AFC Bournemouth iri kwitegura umukino wa Manchester City

Cindy yabwiye The Sun ko yamubwiye ko yifuza ko babonana ariko bitamukundira kuko hari ibintu yari yatumye byagombaga kumugeraho hagati ya saa moya na saa yine z’ijoro nyuma Afobe yamubwiye ko yaza saa yine.

Yagize ati “Nyuma yanyoherereje ubutumwa ambwira ko naza saa yine nkamusanga mu igorofa rya 10 mu cyumba 1002 kuko atari kubasha gusohoka muri hoteli kubera ko babafata nk’abana.”

Cindy yavuze ko kugira ngo yinjire mu cyumba uyu mukinnyi yari acumbitsemo byabaye ngombwa ko we na Afobe bihisha abapolisi ndetse ko baryamanye kugera saa munani z’ijoro.

Yagize ati “Yakoraga ibintu bitangaje.Sinari nzi ko ari icyamamare gusa mbonye ukuntu yampishaga abashinzwe umutekano narabiketse.Namenye nyuma ko afite umugore birambabaza gusa ni umushurashuzi ruharwa.”

Nyuma yo gusambanya uyu mukobwa,Afobe yinjiye mu kibuga asimbuye ku munsi wakurikiyeho mu mukino ikipe ye ya AFC Bournemouth yanyagiwemo na Manchester City ibitego 4-0.

Benik Afobe ukomoka muri Congo Kinshasa,yaciye inyuma umugore we Lois Smith, bashyingiranywe muri 2016.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa