skol
fortebet

Umukobwa yahenzwe ubwenge akora ubukwe agira ngo arakina ikinamico

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Hong Kong ubu wamaze guhinduka wahindutse umugore w’ umugabo atabizi yavuze ko yashutswe agashakana n’umuntu atazi na busa ubwo yari yitabiriye umuhango w’ubukwe "bw’ikinamico".

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko yari yabwiwe ko yagombaga gukina muri ubwo bukwe yihinduye umugeni mu bukwe bwari bwakozwe by’ikinamico mu rwego rwo kumumenyereza akazi gashya ko gutegura ubukwe.

Muri uwo muhango we n’uwo mugabo bashyize umukono ku nyandiko y’ukuri y’ishyingirwa. Nyuma agarutse muri Hong Kong nibwo uyu mugore yatahuye ko mu by’ukuri yamaze kuba umugore w’uwo mugabo nuko atangira gushaka kwitabaza inkiko.
Uyu mugore avuga ko yari azi ko yari arimo gukora ubukwe bigezo mu rwego rwo kumumenyereza akazi gashya.

Polisi yo muri Hong Kong ntiyashoboye kumufasha kubera kubura ibimenyetso bigaragaza ko hari icyaha cyakozwe, nuko ahita yiyambaza urugaga rw’abakozi rwa Hong Kong.

Tong Kamgyiu, umukuru w’akanama gashinzwe uburenganzira bw’ abakozi bemerewe muri urwo rugaga, yabwiye BBC ati:"Ubu ni uburyo bushya bw’itekamutwe rikorwa mu bukwe. Ndababaye kandi ndumva ntiyumvisha ko ibi biri no kuba muri Hong Kong yo muri ibi bihe."

"Ububeshi"

Mu kwezi kwa gatanu, uyu mugore w’imyaka 21 y’amavuko utatangajwe izina, yabonye itangazo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ko hari umwanya w’imenyereza-mwuga mu nzu ikora ibyo kongera ubwiza cyangwa make-up.
Ariko nyuma yo gusaba ako kazi k’imenyereza-mwuga, yemejwe n’iyo kompanyi guhindura akava mu kazi ko kongera ubwiza agakora ako gutegura ubukwe.

Nuko ahabwa imenyereza-mwuga ku buntu ryamaze icyumweru abwirwa ko azakoreshwa ubukwe bw’ikinamico bukabera mu ntara ya Fuzhou yo mu Bushinwa kugira ngo byemezwe ko yatsinze iryo menyereza-mwuga.
Mu kwezi kwa karindwi nibwo yashyize umukono ku nyandiko y’ishyingira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho mu Bushinwa.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the South China Morning Post, kompanyi yakoragamo yamubwiraga ko ayo masezerano y’ishyingira azahita ahinduka "impfabusa" nyuma y’iryo menyereza-mwuga.

Ariko ubwo yasubiraga muri Hong Kong, umwe mu banyeshuri bigana yamwemeje ukuntu yashutswe.
Kugeza ubu aracyari umugore wubatse mu rwego rw’amategeko ndetse bishobora kuzamusaba gusaba gatanya. Umugabo bashakanye ntazwi neza, ndetse ntibizwi niba yaba yarimukiye muri Hong Kong nyuma y’ubukwe bwabo.
Bwana Tong yongeyeho ati:"Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yarashutswe mu gihe we nta kintu yari abiziho. Ikintu gikomeye yatakaje ni uko bigaragara ko yashatswe kandi noneho bikaba byaramuteye ihungabana."

Buri mwaka, polisi ya Hong Kong ivuga ko impuzandengo y’ubukwe 1000 bw’itekamutwe bwambukiranya umupaka buba. Abaturage b’Ubushinwa bashakanye n’umuntu wo mu mujyi wa Hong Kong baba bemerewe gusaba kuwuturamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa