skol
fortebet

Umukobwa yahuye n’uruva gusenya kubera ifoto yashyize hanze kuri St Valentin

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Sinazo Bambeni yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze bikarangira imutandukanyije n’umukunzi we.
Uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ari mu cyumba hanyuma avuga ko yisohokanye ku munsi wahariwe abakundanye,St Valentin,nyamara inyuma ye hagaragara ikirenge cy’umugabo ari ku buriri bararanyeho
Bambeni avuga ko yisohokanye mu karuhuko ka Valentine’s Day muri hoteli y’ahitwa East London muri Afurika y’Epfo ariko yibagirwa guhisha (...)

Sponsored Ad

Umukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Sinazo Bambeni yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze bikarangira imutandukanyije n’umukunzi we.

Uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ari mu cyumba hanyuma avuga ko yisohokanye ku munsi wahariwe abakundanye,St Valentin,nyamara inyuma ye hagaragara ikirenge cy’umugabo ari ku buriri bararanyeho

Bambeni avuga ko yisohokanye mu karuhuko ka Valentine’s Day muri hoteli y’ahitwa East London muri Afurika y’Epfo ariko yibagirwa guhisha ikirenge cy’umugabo bari kumwe cyagaragarajwe n’indorerwamo yari imbere ubwo yafataga iyi foto yashyize kuri Facebook.

Ubwo umukunzi we wari Cape Town yabonaga iyi foto,ngo yahise amutera indobo nkuko na nyirubwite yabyemeje.

Ati "Uyu n’umunsi w’agahinda kuri njye kubera ko ubu umukunzi wanjye uri Cape Town twashwanye kubera iriya foto yakwirakwiriye.Ubu mfite agahinda kuko sinashobora kumusaba imbabazi mu ruhame kuko yampagaritse kumukurikira.

Yakomeje ati "Imbuga nkoranyambaga zashyiriweho kwishimisha no gufashanya ntabwo ari ugusenya umubano w’abandi."

Uyu mukobwa yavuze ko iyo foto yamuhuje n’abantu benshi bityo agiye gukoresha urubuga rwe rwa Facebook mu kwamamaza ibikorwa bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa