Umukobwa yatambukije itangazo ryo kubenga umukunzi we kuri TV nini yo mu mujyi
Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023
Umugore utangaje witwa Sarah, yatumye abanyamaguru bacika ururondogoro nyuma yo gutangaza ko abenze umukunzi we umubeshya nyuma y’imyaka irindwi bakundana.
Uyu mukobwa yishyuye itangazo ryo kubenga uyu mukunzi we ritambuka kuri TV nini yo mu mujyi wa London kugira ngo yihorere kuri uyu musore wamuciye inyuma.
Uyu musore yabaye akabarore kuko uyu mukobwa mu itangazo yashyize hanze yavuzemo izina rye ’Daniel Patel’.
Abinyujije kuri iyi TV ya bosebabireba,uyu mukobwa yavuze ko uyu muhungu yamucaga inyuma.
Abaturage babonye ibi bintu bagaragaye baseka mu gihe bafataga amashusho y’ubu butumwa,bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
uwashyize hanze iyi Videwo igira iti "POV: Urimo kunyura mu mujyi wa London rwagati ukabona ubu butumwa kuri TV yamamaza."
Ubu butumwa bw’uyu mukobwa bugira buti: "Ku mukunzi wanjye w’umushurashuzi,Daniel Patel. Nabonye ubutumwa bugufi. Imyaka irindwi n’igice ndi mu busa. Ishimire ’akazi’ wa muswa we. Sarah."
Abantu benshi kuri Tiktok babonye ubu butumwa bacitse ururondogoro bavuga ko Bwana Patel yagize umunsi mubi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *