skol
fortebet

Umwe mu bakobwa bashinjwe kwangiza mugenzi wabo imyanya y’ibanga, yabyariye muri gereza

Yanditswe: Wednesday 19, May 2021

Sponsored Ad

Umulisa Gisèle uri mu itsinda ry’abakobwa batandatu n’umusore umwe baherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 kubera guhohotera mugenzi wabo, amaze iminsi abyariye umwana w’umuhungu muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Muryango ni uko tariki 19 Ukwakira 2020 aribwo Umulisa wari muri batandatu batawe muri yombi muri Werurwe 2020, yibarutse umwana w’umuhungu.

Kwibaruka kwe bivuze ko ashobora kuba yaratawe muri yombi afite inda y’ukwezi kumwe kurenga hafi abiri.

Ku itariki ya 17 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakobwa batari banyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bahise bajuririra Urukiko Rukuru, k wa 9 Ugushyingo 2020 rwanzura ko bazafungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Iki gihano cyagabanyijwe kuko bajuriye basaba ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho yava ku bwinjiracyaha bw’ubwicanyi ikaba gukubita no gukomeretsa bidakabije.

Bashinjwaga gukubita no kwangiza mugenzi wabo imyanya ye y’ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa