skol
fortebet

Umunyarwandakazi yatiye ikibuno mugenzi we asanga ntacyo agira

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’ umunyarwandakazi yatiye umunyarwandakazi mugenzi we ikibuno cyo kujyana mu bukwe asanga ntacyo afite cyokora amusezeranya ko aramubariza abandi.

Sponsored Ad

Ikibuno yatiraga ni ya myambaro iba ikoze ku buryo iha umukobwa cyangwa umugore uyambaye imiterere itandukanye n’ iyo asanganywe mu gice cy’ amatako no ku mabuno.

Mu Rwanda umuco wo kwambara amabuno uharawe n’ abanyarwandakazi by’ umwihariko abakobwa gusa biragoye kwiyumvisha ko umukobwa yatira mugenzi ikibuno kuko ni umwambaro w’ imbere ushobora no kuba wateza indwara igihe habayeho kuwutizanya.

Umunyarwandakazi utuye I Kigali watiwe ikibuno yatangarije UMURYANGO ko uwamutiye ikibuno cyo kujyana mu bukwe atamuzi, gusa ngo buriya uwagitiraga azi uwo yatiraga dore ko afite na numero ye akoresha kuri Whatsapp.


Ikiganiro hagati y’ uwatirwaga ikibuno n’ uwagitiraga

Mu kiganiro bagiranye kuri Whatsapp uwatiraga yatangiye asuhuza uwo yatiraga, anamuvuga mu izina bigaragara ko asanzwe amuzi, amubwira ko yifuza ikibuno cy’ amataye cyo kwambara imbere y’ ikanzu agiye mu bukwe.

Nyiri ugutirwa ikibuno yabwiye UMURYANGO ko atigeze atunga bene iyi myambaro.

Mu mujyi wa Kigali uyu mwambaro ‘twise’ ikibuno ugura hagati y’ ibihumbi 10 n’ ibihumbi 20. Ahari kuba uyu mwambaro ugura aya mafaranga byaba ariyo mpamvu ituma habaho kuwutirana.

Abatira uyu mwambaro n’ abawutirwa bakwiye kubyitondera kuko bishobora kubakururira kwandura indwara zitandukanye cyane ko ari umwambaro w’ imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa