skol
fortebet

Umunyeshuri yasajijwe n’urukundo aterera mwarimu we ivi imbere y’abandi banyeshuri

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri yakoze agashya aterera mwarimu we umwigisha ivi,nyuma yo kumukunda bidasanzwe bitewe n’ubwiza bwe.Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n’amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

Sponsored Ad

Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n’urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

Uyu musore yahise akora mu mufuka azamura impeta atera ivi amusaba urukundo.Ibi byahise biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yirukanka agana mu cyumba cy’abarimu shishitabona.

Ibitekerezo

  • nonesebyarangiyegute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa