skol
fortebet

Umunyezamu wa Sevilla yarwanye n’umufana winjiye mu kibuga aje kumusagarira

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Sevilla yarwanye n’umufana winjiye mu kibuga mu mukino wa Europa League bakinaga aje kumusagarira
Marko Dmitrovic yari mu izamu rya Sevilla mu mukino wo kwishyura wa Europa League bakinaga na PSV Eindhoven,ubwo uyu mufana yazaga kumukubita.
Uyu ntiyigeze arebera ahubwo yahise amufata rurambikana kugeza ubwo amushyize hasi aramukanda abashinzwe umutekano baza kumusohora.
Nkuko amashusho abigaragaza,Dmitrovic yatewe igipfunsi n’uyu mufana mu maso,hanyuma uyu munyezamu ahita (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Sevilla yarwanye n’umufana winjiye mu kibuga mu mukino wa Europa League bakinaga aje kumusagarira

Marko Dmitrovic yari mu izamu rya Sevilla mu mukino wo kwishyura wa Europa League bakinaga na PSV Eindhoven,ubwo uyu mufana yazaga kumukubita.

Uyu ntiyigeze arebera ahubwo yahise amufata rurambikana kugeza ubwo amushyize hasi aramukanda abashinzwe umutekano baza kumusohora.

Nkuko amashusho abigaragaza,Dmitrovic yatewe igipfunsi n’uyu mufana mu maso,hanyuma uyu munyezamu ahita amufata amucinya hasi aramufata aramukomeza kugeza ubwo bagenzi be bakinana baje kubatandukanya n’abashinzwe umutekano bakora akazi kabo.

PSV Eindhoven yatsinze uyu mukino kuko yari mu rugo ibitego 2-0 ibifashijwemo na Luuk de Jong na Fabio Silva.

Icyakora kubera ko yari yatsinzwe ibitego 3-0,yahise isezererwa muri Europa League.

Dmitrovic yari yahawe umwanya wo kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Sevilla kubera ko umunyezamu wayo wa mbere Bono atabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa