skol
fortebet

Umupaparazi wafotoye Rihanna yambaye uko yavutse arimo gukwirakwiza amafoto ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika Rihanna ntajya abura uko agenza ngo avugwe cyane mu bitangazamakuru, iyo ataremye inkundo za baringa, yiyereka abapaparazi mu buryo budasanzwe.

Sponsored Ad

Abapaparazi ni nk’ abanyamakuru arimo bakora mu buryo butari kinyamwuga, bagafata amashusho, amajwi n’ amafoto mu buryo umuntu ataba akabije avuze ko ari ukubyiba.

Ku yindi nshuro Rihanna yongeye kubigera avugwa mu itangazamakuru bitewe n’ uko yahagaze ku rubaraza rw’ inzu ye yambaye ubusa buriburi umupaparazi akamufotora. Ntawamenya niba bari babyumvikanyeho cyangwa niba uyu muhanzikazi atari ko arimo gufotorwa.

Rihanna kimwe n’ ibindi byamamare byose aba akeneye kuvugwa mu bitangazamakuru buri kanya, abaye atari cyo yari agamije ntiyakabaye ahagarara ku rubaraza yambaye ubusa buriburi kuko nawe nkeka ko azi neza imikorere y’ abapaparazzi.

Uyu mupaparazi tutabashije kumenya amazina yafotoye amafoto atandukanye ariko ahagaze ku twuma bita garde fou abantu bahagararaho kuri etage hejuru bakitegereza imisozi n’ ibindi bibitaruye, n’ ayo yari ayindukiye asa n’ usubiye mu nzu imbere.



Ibitekerezo

  • SIBYIZA KABISA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa