skol
fortebet

Umupasiteri yafunzwe azira gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 yasengeraga

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Umupasiteri w’imyaka 29 wo mu itorero rya Zion Apostolic Church ryo mu karere ka Chembe mu ntara ya Luapula muri Zambia,yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 amubeshye ko agiye kumusengera.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Polisi wa Luapula witwa Chilije Nyirenda yemeje aya makuru ku munsi w’ejo nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Zambian Observer.

Nyirenda yavuze ko uyu mupasiteri witwa Cephas Ngandu yatawe muri yombi ubwo yari agiye gutanga ikirego ko yibwe imodoka muri Taxi.

Bwana Nyirenda yagize ati “Pasiteri yemeye gusengera uwo mukobwa ariko yanateguye uburyo ari buze kumusambanya mu ijoro.Ahagana saa yine z’ijoro,yahamagaye uyu mukobwa ngo amusange inyuma y’urugo niko kumusaba kwihana ibyaha bye byose.Arangije yahise amusaba ko yamukurikira mu gihuru cyari hafi aho.

Bageze muri icyo gihuru,uyu mupasiteri ngo yasabye uyu mukobwa kuryama hasi hanyuma atangira kwinjiza intoki mu gitsina cye amufata ku ngufu.Uyu mupasiteri yasabye uyu mukobwa ko agomba kugira ibanga kuko ibibazo byose yari afite yabikemuye.

Nyirenda yakomeje ati “Icyakora,uyu mukobwa yahise ajya kubwira Polisi ko yafashwe ku ngufu n’uwitwa pasiteri,bihurirana nuko uyu mupasiteri yari agiye gutanga ikirego kuri Polisi ko yaburiye telefoni ye muri Taxi ahita yerekana ko ariwe wamusambanyije.”

Uyu mupasiteri yahise afungwa ndetse yemerera Polisi kujya kubereka aho yafatiye ku ngufu uwo mukobwa.

Uyu mupasiteri arafunzwe ndetse mu minsi mike ngo aragezwa imbere y’urukiko ku byaha akekwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa